Twitter igiye gushyiraho uburyo bwo guhitamo abemerewe kuvuga ku byo umuntu yanditse

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Twitter rwatangaje ko rurimo kuvugurura imiterere yarwo ku buryo abarukoresha bazashyirirwaho uburyo bwo guhitamo abantu bemerewe gusubiza cyangwa kugira ibyo bavuga ku bintu barutangajeho, abo badashaka bakabisoma gusa ariko ntibabe bashobora kubisubiza.

Ubusanzwe ibyo umuntu yanditse kuri uru rubuga biba bishobora kuvugwaho cyangwa gusubizwa ‘Reply’ n’umuntu wese ubisomye, yaba asanzwe amukurikira cyangwa atamukurikira ‘Following’.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibinyuzwa kuri Twitter, Suzanne Xie, yatangaje kuri uyu wa gatatu ko harimo kuvugururwa imiterere yayo ku buryo abayikoresha bazajya bahitamo uwemerewe kugira uruhare mu kiganiro cyangwa igitekerezo batanzeho.

Iyo miterere mishya izaba igenera umuntu wandika ikintu kuri twitter amahitamo ane arimo kureka buri wese akakivugaho, guhitamo abasanzwe bamukurikira gusa kandi yahisemo gusangiza icyo yanditse, guhitamo abo yifuza kugisangiza gusa cyangwa guhitamo ko ntawemerewe kukivugaho.

Uru rubuga rwaherukaga gushyiraho uburyo bwemerera abarukoresha guhisha bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku nyandiko barushyizeho ruvuga ko ari mu rwego rwo guhindura uburyo imikorere y’ibiganiro birutangwaho no guha amahirwe abarukoresha amahirwe yo kugenzura ibitekerezo bitangwa ku nyandiko banyuzaho.

Bamwe mu basanzwe bakoresha uru rubuga bagargaje ko iyi miterere mishya izaba ari igisubizo ku bantu bibasiraga abandi ku nyandiko babaga barunyujijeho, rimwe na rimwe batari mu bo bifuzaga kuzandikira.

Iyi miterere Twitter irimo ishaka kuzana biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa mu gihe cya vuba muri uyu mwaka nubwo itavuze neza ukwezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza