TikTok igiye kurega Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Kanama 2020 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rurateganya kwitabaza inzira z’amategeko kugira ngo iteka rigamije kurufatira ibihano riherutse gushyirirwaho n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, rivanweho.

Ku wa 14 Kanama Perezida Trump yashyizeho iteka riha iminsi 90 Ikigo cya ByteDance ari nacyo gifite urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, ko muri icyo gihe kigomba kuba cyashyize ibikorwa byacyo mu maboko ya Sosiyete yo muri Amerika.

Icyo gihe Microsoft, Twitter na Oracle zahise ziba sosiyete za mbere zigaragaje ubushake bwo kugura uru rubuga.

TikTok yatangaje ko nubwo itemeranya n’impungenge za Guverinoma ya Amerika, hashize umwaka igaragaza ubushake bwo kuzishakira umuti mu buryo buhuriweho.

Mu itangazo uru rubuga rwashyize ahagaragara, ruvuga ko ubutegetsi bwa Trump buri kugerageza kwivanga mu biganiro by’ibigo byigenga bikora ubucuruzi, ibintu rubona ko bidakwiriye.

Rikomeza rigira riti “Mu guharanira ko amategeko yubahirizwa ndetse na sosiyete yacu hamwe n’abakiliya bacu bitaweho mu buryo bukwiriye, nta yandi mahitamo usibye kwamagana iri teka binyuze mu nzira z’amategeko.”

TikTok izageza imbere y’ubutabera impungenge yatewe n’iteka rya mbere ryo ku wa 6 Kanama, Trump yashyizeho riyisaba ko mu gihe kitarenze iminsi 45 igomba kuba yerekanye amafaranga yahererekanyije n’ibindi bigo, bitaba ibyo igafungwa.

Amerika ishinja imbuga nkoranyambaga zakozwe n’Abashinwa ko zifashishwa mu bikorwa by’ubutasi na Guverinoma yabwo. Hashize igihe inzego z’umutekano muri Amerika ziri mu iperereza kuri TikTok, aho ishinjwa ko itanga amakuru y’abantu bayikoresha kuri Guverinoma y’u Bushinwa mu gihe iyiyasabye.

Trump yakunze gushinja imbuga nkoranyambaga zirimo WeChat na TikTok ko zikorera ubutasi Leta y’u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .