Tesla yashyize ku isoko imodoka za mbere yakoreye mu Bushinwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Mutarama 2020 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora imodoka rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tesla rwashyize hanze imodoka 15 za mbere rwakoreye mu ishami ryarwo riri mu Bushinwa.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo imodoka 15 za mbere zo mu bwoko bwa Model 3 zamurikiwe mu ruganda rwa Tesla rwitwa Gigafactory ruri hafi y’umujyi wa Shanghai.

Ibi bije mu gihe urwo ruganda rufite icyicaro i California rufite intego yo kwigarurira isoko ry’imodoka ku Isi.

Icyakora uku kwagura ibikorwa bya Tesla mu Bushinwa, abasesenguzi basanga bishobora gukomwa mu nkokora n’intambara y’ubucuruzi iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.

Nyuma y’imodoka 15 za Tesla zamurikiye mu Bushinwa, bisobanuye ko n’abandi bashaka ubwo bwoko bw’imodoka zakozwe na Gigafactory batangira kuzigura.

Tesla yari yatangaje ko ishaka gutangira kugurisha imodoka zayo zakorewe mu Bushinwa bitarenze tariki 25 Mutarama 2020.

Imodoka za Tesla zo mu bwoko bwa Model 3 zashyizwe ku giciro cy’amadolari 50 000 ariko ashobora kugabanyuka kuko hari izindi nganda z’imbere mu Bushinwa zikora imodoka zifuza gukorana na Tesla.

Tesla iri mu bigo bike byo muri Amerika bikomeje kwagura ibikorwa byabyo mu Bushinwa mu gihe intambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ikomeje.

Byinshi mu bigo byo muri Amerika bitinya ko ibicuruzwa byakozwe n’amashami yabyo mu Bushinwa byakwa imisoro myinshi mu gihe byinjiye ku butaka bwa Amerika.

Ni mu gihe kandi muri Kanama umwaka ushize, Perezida Trump yasabye ibigo byo mu gihugu cye bifite amashami mu Bushinwa kuyavanayo.

BBC yatangaje ko Tesla nta gahunda ifite yo kugurisha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imodoka zakorewe mu Bushinwa.

Kuri iyo sosiyete bishobora kuyibera inyungu kuko imodoka zose zayo zoherezwaga mu Bushinwa zabaga zivuye ku ruganda rwo muri Amerika, bivuze ko zagongwaga n’imisoro ihanitse yashyizweho.

Uretse mu Bushinwa, Tesla iherutse gutangaza ko ishaka kubaka urundi ruganda ruzaba rukomeye mu Burayi bwose, rugashyirwa i Berlin mu Budage.

Imodoka za Tesla za mbere zakorewe mu Bushinwa zaramuritswe
Izi modoka zo mu bwoko bwa Model 3 imwe igura amadolari 50 000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza