Telefoni zikoresha internet ya 5G zishobora kubangamira imikorere y’indege mu kirere

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 23 Gashyantare 2021 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Urwego rushinzwe Indege za Gisivile mu Bufaransa (DGAC) rwatanze umuburo ko telefoni zikoresha internet ya 5G zishobora kubangamira imikorere y’icyuma gitanga ibipimo by’intera indege igezemo uvuye ku butaka (Altimètre), kuko zifite ubushobozi bwo gukoresha itumanaho ry’amajwi icyo cyuma kiba kiri gushingiraho ibipimo.

Urwo rwego rugaragaza ko ibyo bishobora guteza ibyago byo kuba Altimètre yagaragaza ibipimo bitari byo, ibintu byayobya abatwaye indege.

Aganira na AFP, Umuvugizi w’urwo rwego yagize ati ”Gukoresha ibikoresho bifite internet ya 5G mu ndege bishobora guteza ibyago by’ifatwa ry’ibipimo by’ubutumburuke birimo amakosa.”

Impamvu yagaragajwe ni uko internet ya 5G iha telefoni cyangwa ikindi gikoresho kiyifite ububasha bwo kugera ku itumanaho ry’amajwi no kurikoresha kurusha Altimètre, bityo ko mu gihe icyo cyuma gifata ibipimo izo telefoni zikorera hafi yacyo byatuma kigaragaza ibipimo bihabanye n’iby’ukuri.

Hatanzwe inama ko abari mu ndege bagomba gufunga telefoni cyangwa bakazishyira muri Airplane Mode n’ibindi bikoresho bifite internet y’ubwo bwoko, ndetse igihe abayitwaye bakemanga ibipimo bya Altimètre bakabimenyesha abakozi bari kuyiyoborera ku butaka n’abo ku kibuga cy’indege, hakumirwa impanuka zaturuka ku makosa mu bipimo byafashwe.

Abahanga batanze inama ko telefoni zikoresha 5G zikwiye gufungwa mu ndege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .