00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Telefone za iPhone 13 zemerewe kohereza ubutumwa hifashishijwe icyogajuru

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 13 May 2025 saa 09:28
Yasuwe :

Apple yashyize hanze porogaramu ikoreshwa kuri telefone zayo za iPhone, izwi nka iOS 18.5, ifasha telefone za iPhone 13 kohereza ubutumwa hifashishijwe icyogajuru.

Ubwo butumwa buzajya butangwa biciye ku muyoboro w’icyogajuru utangwa n’abatanga serivise za telefone [carriers].

Ibi bivuze ko abakoresha iPhone 13 isanzwe, iPhone 13 Mini, iPhone 13 Pro na iPhone 13 Pro Max bakoresha telefone za T-Mobile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashobora kohereza ubutumwa bakoresheje serivise z’icyogajuru zishingiye ku ikoranabuhanga rya Starlink.

Uburyo bushya kandi bushobora gukora n’ahandi hatari muri Amerika, aho abatanga serivise za telefone batanga n’umuyoboro w’icyogajuru.

Kubera ko bukiri mu cyiciro cy’igerageza, kubukoresha ni ubuntu ariko ubwo igeragezwa rizaba rirangiye muri Nyakanga 2025, buzajya bwishyurwa.

Apple yatangaje ko nubwo ubwo buryo bushya buha telefone za iPhone 13 uburenganzira bwo gukoresha serivise z’icyogajuru, hari ubundi izo telefone zitabasha gukoresha.

Burimo ubwifashishwa mu gutabaza mu gihe cy’amage hakoreshejwe icyogajuru (Emergency SOS via satellite), kuko buboneka gusa guhera kuri iPhone 14 kuzamura.

iOS 18.5 yanazanye ubundi buryo bushya bwo kuvugurura ‘wallpaper’ muri telefone, ubw’ubwirinzi ndetse inongerwamo uburyo bushya bufasha ababyeyi kubona ubutumwa bubamenyesha igihe umwana wabo atangiye gukoresha telefone n’igihe ayimazeho.

Nk’uko bitangazwa na 9to5Mac kandi, hari n’impinduka zagiye zikorwa muri porogaramu ishinzwe kohereza ubutumwa bwo kuri email, izwi nka Mail app.

Telefoni za iPhone 13 zemerewe kohereza ubutumwa hifashishijwe icyogajuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .