StarTimes yasobanuye ikibazo cyatumye amwe mu mashene yayo atagaragara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Ikoranabuhanga, StarTimes, yiseguye ku bakiliya bayo nyuma y’ikibazo yagize mu ihuzanzira rya satellite bigatuma amwe mu mashene yayo atagaragara nkuko bisanzwe.

StarTimes imaze imyaka myinshi igeza ku Banyarwanda serivisi zitandukanye haba abakeneye kureba amakuru, siporo, filime, imyidagaduro n’ibindi byinshi.

Muri iyi minsi, StarTimes yagize ikibazo aho imirongo ya Satellite iri hagati ya 3.7 GHz na 4GHz kuri site ya Jali yahuye na kirogoya (interference) bituma shene zisaga 34 ziba ku mirongo itandukanye zitaboneka nkuko bisanzwe.

Umukozi ushinzwe Itumanaho n’Iyamamazabikorwa muri StarTimes, Terimbere Vlady, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyabayeho ariko kiri gukemurwa kugira ngo abafatabuguzi bongere banogerwe na serivisi bahabwa.

Yakomeje agira ati “Habaye ikibazo, hari shene zavuyeho ariko abashinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga bari kugenda bazigarura, imwe ku yindi. Hari ibyamaze gukorwa kandi n’ibindi biri gutunganywa byihuse.’’

Mu gihe shene zitagaragaraga zari 34, abatekinisiye bari kubitunganya ndetse izigera kuri 17 zamaze gusubira ku mirongo ya StarTimes ndetse n’ikibazo cy’izisigaye kiri gukurikiranirwa hafi.

Terimbere yasobanuye ko iyo imirongo (frequence) ikoreshwa iyo igize ikibazo hashakwa uburyo bwo kubikemura kugira ngo abafatabuguzi bakomeze kureba amashene bihitiyemo.

StarTimes yasabye abakiliya bafite ibibazo byihariye kwifashisha umurongo wa telefoni igendanwa 078 815 6600 kugira ngo bahabwe ubufasha.

Mu gihe imaze mu Rwanda, StarTimes yakoze ku mishinga myinshi harimo iyo yafashije abenegihugu kugerwaho na serivisi zinoze ndetse mu 2019, u Bushinwa bubicishije muri iki kigo bwashyikirije Leta y’u Rwanda umushinga bwakoze wo gukwirakwiza televiziyo ku bice byo mu cyaro mu gihugu, ni umushinga utuma abaturage bashobora kubona amakuru ndetse n’izindi gahunda z’iterambere.

Uwo mushinga wa Access to Satellite TV for 10,000 African Villages, wari ugamije gukwirakwiza televiziyo mu bice byo mu cyaro hirya no hino mu gihugu.

StarTimes ni Sosiyete ya mbere muri Afurika mu bijyanye n’isakazamashusho rya Televiziyo kuko ifite abafatabuguzi basaga miliyoni 13, n’abandi basaga miliyoni 20 bayikurikirana kuri internet. Ikorera mu bihugu 30+ muri Afurika, ikagira channels za televiziyo zirenga 600 zerekana amakuru, filime, siporo, imyidagaduro, umuziki, porogaramu z’abana n’ibindi.

Sosiyete y’Ikoranabuhanga, StarTimes, yiseguye ku bakiliya bayo nyuma y’ikibazo yagize bigatuma amwe mu mashene yayo ataboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .