StarTimes na BTN TV batangiye kwigisha abiga muri P6 binyuze kuri Televiziyo na StarTimes ON App

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Mata 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya StarTimes ifatanyije na BTN TV batangiye kwigisha abana biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza (P6) mu rwego rwo kubafasha gukomeza amasomo bari mu rugo.

Kuri ubu abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bashobora gusubira mu masomo arimo Imibare, Indimi ndetse n’ ubumenyi (Siyansi).

Ni gahunda izajya inyuzwa kuri BTN TV no kuri porogaramu ya STarTimes ON.

Mu itangazo StarTimes yashyize hanze yagize iti “abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu baba bitegura kujya mu mashuri yisumbuye bityo biba byiza iyo batangiye gusubiramo amasomo yabo hakiri kare kugira ngo bazabashe gutsinda neza ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.”

Gahunda yo gusubiramo amasomo ku banyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza P6 inyura kuri BTN TV, televiziyo igaragara kuri dekoderi ya StarTimes. Amasomo azajya atambuka kuva Kuwa Mbere kugeza kuwa Gatandatu uhereye saa tatu za mu gitondo kugeza saa yine za mu gitondo. Bizajya kandi bicaho muri iyo minsi kuva saa cyenda z’igicamunsi kugeza saa kumi.

Ni nako bizaba bigaragara imbonankubone kuri porogaramu ya StarTimes ON igihe cyose umwana afite umwanya kandi ku buntu.

Mu masomo abanyeshuri bashobora gukurikira harimo imibare ku ngingo zirimo Converting decimals to percentages naho muri siyansi bashobora gukurikira ingingo zirimo Animal Kingdom.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .