Ikigo kizobereye mu bijyanye n’iri koranabuhanga rya ‘satellites’, SpaceX cy’umuherwe Elon Musk, giherutse gutangaza ko giteganya gukoresha itsinda rya satellites zacyo rizwi nka ‘Starlink’ mu kugeza internet mu bice bitandukanye bya Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa RSA, Francis Ngabo, yabwiye The New Times ko Starlink iteganya gutangira ibikorwa byayo mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, bikazatuma ruba igihugu cya kabiri muri Afurika itangiye gukoreramo bidasubirwaho.
Amasezerano aha uburenganzira Starlink bwo gukorera mu Rwanda ateganya ko izatanga serivisi za internet ku baturarwanda binyuze mu itsinda rya satellites ziri mu isanzure. Ibi bizatuma itanga internet yihuta ugereranyije n’izisanzwe.
Mu Ukuboza 2022, Starlink yari ifite satellites zirenga 3500 zikorera ahitwa ‘Low Earth Orbit’ (LEO).
U Rwanda ni igihugu cya kane muri Afurika gihaye uburenganzira Starlink nyuma ya Mozambique, Nigeria na Malawi.
Mbere yo gutanga uburenganzira, u Rwanda rwari mu bihugu bike bya Afurika byahawe amahirwe yo kugerageza internet ya Starlink. Igerageza ryakorewe mu bice bitandukanye by’igihugu, ryagaragaje ko internet ya Starlink inyaruka ku muvuduko wa 150 Mbps, igihe bisaba kugira ngo icyo wakanzeho gifunguke kikaba hagati ya milliseconds (ms) 20 na 40.
RSA yatangaje ko ikoranabuhanga rya Starlink rizazamura mu buryo bugaragara uburyo internet igera mu bice biri ahitaruye no mu byaro, aho wasangaga kugeza ibindi bikorwaremezo bya internet nk’umuyoboro mugari bigoranye.
Ngabo yavuze ko uburenganzira bwahawe Starlink bufungura amayira yo gukwirakwiza mu Rwanda internet iturutse ku muyoboro wa satellite.
Yakomeje avuga ko ibi bizatuma ibice bitagira internet nko muri za pariki ihagera.
RSA isobanura ko iyi internet ya Starlink itaje gusimbura abari basanzwe batanga internet mu gihugu ahubwo izuzuzanya nabo no kuzamura urwego rwa serivisi batanga, bityo babashe kugera aho batageraga.
Internet ya satellite kandi ishobora no kwifashishwa nk’ingoboka mu gihe izindi zisanzwe zagize ibibazo. Ibi bizatuma internet yo mu gihugu idashobora kubura igihe cyose.
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko ubu burenganzira bwahawe Starlink buri mu mujyo wa politiki n’ingamba nshya zo kugeza internet mu gihugu, bigamije kongera umubare w’abatanga serivisi za internet ihendutse kandi nziza.
Yavuze ko bizagirira inyungu abaturage n’abakora ubucuruzi kuko bazabona internet yihuta kandi ibasha kubaha amakuru bifuza mu gihe gito.
Ati “Dutegereje kubona ingaruka nziza bizagira mu guhangana kw’igihugu mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga”.
RSA ivuga ko izakomeza gukorana n’abatanga internet ituruka kuri satellite kugira ngo mu gihugu haboneke ihangana ry’ibiciro binogeye abakiriya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!