Icyabigize amateka ni uko iki gice cy’iyi ‘rocket’ cyagarutse ku butaka gishobora gukoreshwa no kohereza ibindi byogajuru [reusable] akaba ari ikintu kitigeze kibaho mbere.
Akenshi iyo hoherezwa icyogajuru kinini kure mu Isanzure, kiba kigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi birimo icya mbere kigihagurutsa ku butaka [kimwe kiba cyaka umuriro mwinshi cyane] cyamara kugira aho kikigeza muri kilometero nkeye kigatandukana nacyo kigahita kigaruka ku butaka.
Igice cya kabiri kiba kigizwe n’indi ‘rocket’ nayo ikoresha ingufu mu kohereza igice kiba kirimo abantu cyangwa imizigo mu Isanzure aho kiba kigana. Gifatira aho icya mbere cyarekuriye.
Kuri iyi nshuro icyabaye rero ni uko nyuma y’iminota irindwi icyogajuru gihagurutse igice cya mbere cyagarutse ku butaka amahoro [nyuma yo kugera muri kilometero 70], ubu kikaba gishobora kwifashishwa mu kohereza ibindi byogajuru. Ibi byabereye mu cyanya cya Boca Chica muri Leta ya Texas ku Cyumweru.
Abinyujije ku ruuta rwe rwa X, umuherwe Elon Musk yahise atangaza ko “Umunara wafashe rocket”.
Igice cya kabiri cyakomeje mu Isanzure, aho byari biteganyijwe ko kigaruka ku butaka n’ikimara gutandukana n’igice cya nyuma, kikagwa mu Nyanja y’u Buhindi, mu burengerazuba bwa Australie. Nacyo gishobora kongera gukoreshwa.
Ibi bivuze ko ibi bice byombi bya rocket ya Starship y’Ikigo Spacex, bishobora kwifashishwa mu kohereza ibyogajuru birenze kimwe mu Isanzure, ibintu byitezweho kugabanya ikiguzi cyari gisanzwe gikoreshwa muri ibi bikorwa.
Abakurikiranira hafi iby’uru rwego, bahamya ko iki kigo cya SpaceX gikomeje gutera imbere mu buryo bugaragara, akaba ari ibintu bidasanzwe bimenyerewe ku kigo kigenga.
Mu kwezi gushize, Musk yatangaje ko mu myaka ine iri imbere hatagize igihinduka ikigo cye cya SpaceX kizabasha kohereza abantu ku mubumbe wa Mars, bikazaba intangiriro yo kuba muntu yabasha kujya kubakayo imijyi no kuhatura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!