Sosiyete yo mu Bushinwa yashyize mu muhanda imodoka zitwara (Video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Ukuboza 2020 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya AutoX ikorana na Alibaba mu Bushinwa, yatangiye kugeragereza imodoka zayo zifite ubushobozi bwo kujya mu muhanda ntawe uzitwaye.

Iyi sosiyete yatangaje ko ariyo ya mbere ibashije kubikora muri icyo gihugu, ku buryo yizeye ko bizagira ingaruka nziza. Kuri ubu iri gukoresha imodoka zizwi nka Pacifica minivan zikorwa na Fiat Chrysler Automobiles.

Hari izindi sosiyete mu minsi yashize zagiye zigaragaza ko zakoze imodoka zitwara ariko zikagongwa n’amategeko ya Leta azisaba kubanza kwerekana umutekano w’ikoranabuhanga ryazo rituma imodoka yitwara.

Mu mujyi wa Shenzhen, AutoX ihafite imodoka 25 zitwara. Iyo sosiyete yatangaje ko nta duce Leta ibabuza kugendeshamo imodoka zabo gusa kuri ubu bari kwibanda mu mijyi mu duce tubonekamo ubucuruzi aho babasha kubona abagenzi.

AutoX yashyize hanze amashusho agaragaza imodoka yayo yitwara igenda mu mihanda ya Shenzhen, aho ihagarara abagenzi bakajyamo bagera aho bajya igahagarara bakavamo.

Ahanini ikoranabuhanga ry’izi modoka rituruka kuri Internet ya 5G ituma utwumvirizo twayo (sensors) tubasha guhana amakuru byihuse, bigatuma imodoka imenya neza umuhanda irimo n’ibyo yategetswe gukora.

Umuyobozi wa AutoX, Jianxiong Xiao, yavuze ko inzego zishinzwe igenzura zamaze kubemerera gukorera mu Bushinwa, ku buryo bamaze kugira imodoka zigera ku ijana hirya no hino muri icyo gihugu.

Nubwo bemerewe, Xiao avuga ko bakiri mu igerageza ku buryo gutangira gukora ku mugaragaro bizafata igihe.

Si ubwa mbere imodoka zitwara zivuzwe cyane mu makuru. Mu mpeshyi ishize, AutoX yahawe uburenganzira bwo gutangiza igerageza ry’imodoka zayo mu mujyi wa San Jose muri Leta ya California.

Mu Ukwakira uyu mwaka, sosiyete izobereye mu bushakashatsi no gukora imodoka zitwara ya Waymo, yatangaje ko ifite gahunda yo gutangiza uburyo bwo gutwara abagenzi rusange mu modoka zayo zitwara mu mujyi wa Phoenix muri Arizona.

Ibihugu byinshi byatangiye gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga ry’imodoka zitwara nyuma yo kubona ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, aho ikoranabuhanga ryagaragaje ko ariryo rifite ibisubizo birambye ku bibazo bitunguranye bishobora kwibasira isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .