00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete ya Ford yafashe icyemezo kigiye kuyihombya miliyari 1,9 $

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 21 August 2024 saa 09:12
Yasuwe :

Kunanirwa guhangana ku isoko n’izindi sosiyete n’ubushake bw’abaguzi buri hasi kuruta uko byari byitezwe, biri mu byatumye Sosiyete ikora imodoka ya Ford Motor ifata icyemezo cyo guhagarika gahunda yo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi zibarirwa mu cyiciro cya ‘SUV’.

Iki cyemezo kigiye gutuma iyi sosiyete ihomba miliyari 1,9$ [2,502,300,000,000 Frw] kubera kuba ihagaritse uyu mushinga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ford yari yatangaje ko gahunda yo gushyira ku isoko imodoka nshya ya mbere yo mu cyiciro cya SUV ikoresha amashanyarazi ifite imirongo itatu y’intebe zicarwamo [Umurongo wo kwa shoferi, inyuma ye n’undi w’inyuma] iteganyijwe mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere mu 2027.

Icyakora, ubu iyi sosiyete yafashe icyemezo cyo guhagarika burundu iyi gahunda. Bafashe iki cyemezo kubera ko bigoye guhatana n’abandi bakora imodoka nk’izi ariko bazigurisha ku giciro cyo hasi.

Ford yatangaje ko igiye kwimurira imbaraga mu gukora ‘SUV’ ifite imirongo itatu y’intebe zicarwamo ariko ikoresha ingufu z’amashanyarazi na lisansi cyangwa mazutu.

Iyi sosiyete yatangaje ko izagabanya ingano y’amafaranga yageneraga ibikorwa byo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, ikajya igena 30% by’ingengo y’imari yayo, aho kuba 40%.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri Sosiyete ya Ford, John Lawler, yavuze ko “Dushingiye aho isoko riri n’aho abakiliya bari, tuzagerageza kugendana n’izi mpinduka dufate ibyemezo bikakaye.”

Ford yagaragaje ko ubucuruzi bwacyo bw’imodoka zikoresha amashanyarazi bushobora gutuma ihomba hafi miliyari 5 z’amadolari y’Amerika muri uyu mwaka.

Abayobozi bavuze ko iyi sosiyete irimo kugerageza kugabanya ibyo bihombo mu gihe iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byayo by’ahazaza bizayizanire inyungu.

Umuyobozi mukuru wa Ford, Jim Farley, yavuze ko ibigo byo mu Bushinwa bikora imodoka zikoresha amashanyarazi bishyirirwaho ubworoherezwe mu kugura ibikoresho byifashishwa ku giciro gito, ashimangira ko Ford na yo ikeneye gushaka uburyo bwo kugabanya amafaranga menshi ishora kugira ngo ishobore guhatana ku isoko.

Sosiyete ya Ford yafashe icyemezo kigiye kuyihombya miliyari 1,9$

Amafoto: AI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .