Sosiyete ya Andela yahagaritse abakozi bayo 135 batarimo abo mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Andela yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye ihagaritse abakozi bayo 135 mu bice bitandukanye ikoreramo, hatarimo abo mu Rwanda no muri Ghana.

Andela yashinzwe mu 2014 ifite intego yo gufasha Afurika, kugira abahanga mu ikoranabuhanga binyuze mu ikorwa rya porogaramu za mudasobwa na telefone.

Ifite amashami mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, Uganda, Kenya, mu Rwanda, Ghana, Misiri na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa Kabiri mu nama yahuje umuyobozi mukuru wa Andela, Jeremy Johnson n’abakozi basaga 1300 ba Andela, bamenyeshejwe ko bamwe muri bo babaye bahagaritswe ku kazi kubera abakiliya b’iyo sosiyete abenshi bashegeshwe n’isubira hasi ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya coronavirus.

Mu butumwa bwo kuri email, Johnson yandikiye abakozi bose, yabamenyesheje ko benshi mu bakiliya ba Andela b’imena bahuye n’ibibazo by’ubukungu.

Yavuze ko kugabanyuka kw’abakiliya ba Andela bizateza ikibazo ku byo yinjizaga, bityo ko ari ngombwa kugabanya ikiguzi cy’icyo yatakazaga kugira ngo ingaruka zo kugabanyuka kw’amikoro zidasenya burundu iyo sosiyete.

Ubuyobozi bwa Andela bwemereye ikinyamakuru cyandika ku ikoranabuhanga, Tech Cabal ko 50 % by’abakiliya bayo bari mu bibazo by’ubukungu.

Abakozi basezerewe muri Andela, bangana na 10 % by’abakozi bose b’iyo sosiyete. Ni ku nshuro ya gatatu iyo sosiyete igabanya abakozi mu gihe cy’amezi icyenda.

Hari abakozi 420 bato bakoraga za porogaramu z’ikoranabuhanga basezerewe umwaka ushize muri Nzeri, abandi basezererwa muri Mutarama na Gashyantare uyu mwaka.

Mu myanzuro kandi yafashwe, abayobozi b’amashami bose bazakatwa umushahara ku kigero kiri hagati ya 10% na 30 %.

Hari n’ibindi byagenerwaga abakozi bizagabanywa mu kugabanya ikiguzi, nk’uburyo bwo kuborohereza ingendo, aho byitezwe ko bizatuma iyo sosiyete izigama miliyoni 25 z’amadolari. Guhagarika abakozi byitezwe ko bizafasha iyo sosiyete kuzigama miliyoni eshanu z’amadolari.

Tariki 8 Gicurasi 2020 niwo munsi wo gusezerera bamwe mu bakozi ba Andela. Mu kubafasha, bazahabwa imperekeza ihagije n’ubwishingizi bwo kwivuza mu gihe cy’amezi ane.

Mu 2018 nibwo Andela yasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo guhugura abanyarwanda 500 mu gukora porogaramu zitandukanye z’ikoranabuhanga (software), bakazanashakirwa akazi mu bigo by’ikoranabuhanga ku Isi.

Gahunda ya Andela igamije kurema abahanga mu by’ikoranabuhanga muri Afurika bafite umurava wo kurikoresha no kuba ku isonga ry’abaryifashisha mu gukemura ibibazo byugarije ikiremwamuntu.

Andela iterwa inkunga n’ibigo birimo Google Ventures, and Spark Google Ventures, Spark Capital na Chan Zuckerberg Initiative n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa Andela, Jeremy Johnson yatangaje ko bagabanyije abakozi kugira ngo bagabanye ikiguzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .