00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa uburyo bushya bwa ‘P2M’ bworoshya kwishyura ibicuruzwa bwamurikiwe muri Fintech Forum

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 28 February 2025 saa 07:02
Yasuwe :

Reka dutangirire aha! Ugeze mu isoko cyangwa muri boutique, utangira gihitamo ibicuruzwa ukeneye. Umaze gusoza, ujya aho bishyurira rimwe na rimwe ugasanga nta mafaranga ufite mu ntoki, banki yawe idahuye n’iy’umucuruzi cyangwa akakubwira ko muri iyo minsi atari gukoresha Mobile Money.

Aho, uburyo bushoboka bwonyine ni ugukura amafaranga kuri konti ya banki yawe, ukayashyira kuri Mobile Money ubundi ukayabikuza ukayamuha.

Mbega akavuyo! Uretse gutakaza umwanya, hari ikiguzi kigenda buri uko ukuye amafaranga hamwe uyajyana ahandi. Ariko se muri ibi bihe tugezemo ibi birakwiye?

Bimaze kumenyerwa ko kuri ubu, umuntu ufite amafaranga runaka ashobora kuyoherereza mugenzi we ukoresha undi murongo bigakunda hakoreshejwe ‘eKash’. Ubu buryo buzwi nka ‘P2P’. Ubu buryo tugiye kurebera hamwe bwa ‘P2M’ na bwo buri muri eKash.

‘P2M’ ni nk’ikiraro gihuza umuguzi n’umucuruzi mu buryo bwihuse cyane. Ntabwo bisaba kunyura hirya no hino, gutanga ikiguzi cy’inyongera cyangwa ibindi bibazo.

Mu gihe amafaranga ari kuri konti ya banki yawe, uzajya ubasha kwishyura aho ari ho hose, kabone n’ubwo umuguzi yaba adakoresha iyo banki. No ku mafaranga ari kuri telefone ni ko bigenda.

Uko bikora, uzajya ugura ibicuruzwa mu isoko cyangwa muri butiki, aho kubikuza cyangwa kubanza gushyira amafaranga kuri Mobile Money, ukoreshe eKash wohereza amafaranga y’ubwishyu ku mucuruzi yaba kuri telefoni cyangwa konti y’ikigo cy’imari akorana na cyo.

Mu nama mpuzamahanga y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari rizwi nka Fintech, ‘Inclusive Fintech Forum’, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’abandi bafatanyabikorwa, yabaye ku wa 25 Gashyantare 2025, ikigo cya Rswitch, cyamuritse ubu buryo bushya ku mugaragaro.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ubu buryo bushya bwubatswe hashingiwe ku musaruro watanzwe n’ubwari busanzwe.

Yavuze ko mu bihe bya vuba hazanashyirwaho uburyo bwo gukora ubwishyu butandukanye inshuro imwe [bulk payments].

Urugero rw’ahakoreshwa ubu buryo, ni nko mu gihe ibigo biba bigiye kwishyura imishahara y’abakozi kuko bikorwa icyarimwe kandi ku bantu benshi.

Hateganywa kandi kongerwamo uburyo bwo kwishyura fagitire zimwe na zimwe na serivisi za Leta zitandukanye.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari n'ubundi buryo bwo gukora ubwishyu buzagenda bwongerwa muri eKash
Hamuritswe uburyo bushya buzajya bukoreshwa mu kwishyurana mu buryo bworoshye
Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Blaise Gasabira, yavuze ko ubu buryo bwa 'P2M' buzahindura byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .