Apple yatangaje ko iPhone 16 izaba ari yo telefoni yayo ya mbere yubakanywe ubushobozi bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’ buzashoboza abazayitunga gukora inyandiko n’amashusho bifuza hagendewe ku mabwiriza yabo bayiha.
Akandi gashya kitezwe ni uburyo bushya bwa ‘Visual Intelligence’ bwo gukoresha camera ya telefoni hifashishijwe bouton yo mu rubavu rw’iburyo rwayo, aho iPhone 16 izajya ihita iguha amakuru y’ibanze ku kintu kiri aho warekeje telefoni yawe.
Urugero nka nyuma yo gukanda kuri ya bouton hagahita hajyamo camera ukayerekeza nko kuri restaurant, iPhone 16 izahita iyiguhaho amakuru y’ibanze nka ‘menu’ yayo, uko ushobora kuhasaba umwanya ‘reservation’, n’ibindi.
Cyangwa kwakundi uba uri kugenda ukabona nk’icyapa kiriho umuntu cyangwa ikindi kintu, ushobora kwerekezaho camera ya telefoni yawe ugahita ubona amakuru yose y’ibanze ajyanye na cyo.
Siri na yo yaravuguruwe kuko kuri iPhone 16 uzajya ubasha kuyisaba kukwandikira ubutumwa, kuyisaba kukwibutsa ibintu runaka mu gihe kiri imbere cyangwa kuyisaba ikindi kintu nko guhamagara umuntu runaka.
Yongerewe ubushobozi kuko mu zindi telefoni, ikora bike kandi na byo yemejwemo gusa ariko iyo muri iPhone 16 izajya ikora bijyanye n’ubusabe bwa nyirayo.
Urugero ushobora kugira uti “Siri, Wakoherereza Didier amafoto yafashwe muri hoteli ku Cyumweru ku rubuga rwa Whatsapp?”.
Cyangwa ukayisaba gushyira ifoto runaka kuri ‘story’ ya Instagam ikabiherekeranya n’amagambo meza, ako kanya Siri izajya ihita ibikora. Birumvikana ko izajya igabanyiriza benshi akazi.
Akandi gashya ni uburyo bwo gufata amashusho mu buryo bwa ‘4K’ ukaba ushobora no kuyavugurura mu buryo bwa ‘Slow Motion’ na nyuma yo kuyafata.
iPhone 16 Pro Max izajya ku isoko igura $1,199 [1,605,461 Frw].
Ibindi bikoresho
Apple yamuritse utumvirizo dushya twa AirPods ndetse na Apple Watch 10.
AirPods Pro nshya za Apple zizaba zifite ubushobozi bwihariye bufasha abantu bafite ikibazo cyo kumva ku rugero rwo hasi.
Apple yatangaje ko yiteze kubona uburenganzira bw’Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, US Food and Drug Administration- FDA, hamwe n’izindi nzego zishinzwe igenzura, bwo kwemeza ubu buryo ariko ihamya ko buzaboneka mu bihugu birenga 100, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Apple yatangaje ko Apple Watch 10 ifite ubushobozi bwo gutahura ikibazo cyo guhagarara k’umwuka wo guhumeka mu gihe umuntu aryamye [sleep apnea]. Ubu buryo na bwo ntiburemezwa na FDA, ariko buzanaboneka mu bihugu birenga 150.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!