00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serivisi zirenga miliyoni eshanu zasabwe n’abaturage ku Irembo hagati ya 2023-2024

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 March 2025 saa 01:03
Yasuwe :

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko serivisi zirenga miliyoni eshanu zasabwe n’abaturage ku giti cyabo hagati ya 2023-2024 bifashishije urubuga rwa IremboGov.

Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Werurwe 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Ametegeko y’u Rwanda muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko kuri ubu abakoresha internet ngendanwa 4G bangana na 58%, iya 3G ni 25.8% mu gihe iya 2G bari 16.6%.

Yagaragaje ko muri gahunda yo gushishikariza abaturage gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga hatangijwe ubukangurambaga bugamije kubafasha kubyikorera bifashishije urubuga rwa IremboGov.

Ni ubukangurambaga bwakorewe mu turere 30 twose tw’igihugu no mu mirenge 181 hagamijwe kuzamura umubare w’abakoresha ikoranabuhanga.

Yemeje ko nibura abantu barenga miliyoni 1.5 bahuguwe imbona nkubone mu gihe abarenga miliyoni icyenda bahuguwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yagaragaje ko ubwo bukangurambaga bwa Byikorere bwari bugamije gufasha abaturage kugira ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi.

Yagize ati “Gahunda ya Byikorere turi gukoraho, iba ifite uburyo twafasha abaturage bigirire icyizere cyo kwisabira serivisi tunabaha n’ubwo bumenyi ariko hari n’ibindi bisabwa kugira ngo umuntu ashobore kwisabira serivisi.”

Yakomeje ati “Serivisi ziri mu ikoranabuhanga kuba twazishyiriraho mu buryo zoroshya gukoreshwa kubera ko hari serivisi zimwe byoroshye cyane kubyikorera wakoresha ukoresheje kode ya USSD cyangwa telefoni bisanzwe ariko hari n’izindi ziba zisaba ko ufotorwa, ushyiraho n’indi migereka ndetse na Scanner.”

Yavuze bari gukorana n’abafatanyabikorwa mu rwego koroshya ibisabwa kugira ngo umuntu abe yakwisabira serivisi no kurushaho kunoza uburyo serivisi ziba zikoze.

Ati “Buriya mu myaka 10 Irembo tumaze twari twarebye kuri serivisi zisabwa cyane, umwaka ushize twongeramo izindi zirenga 100, ubu zikaba zirenga 240 zose hamwe, basaba bakaba banakwishyurira ku Irembo.”

Yemeje ko kuri ubu bari gukorana n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gukomeza korohereza abakoresha urubuga rwa Irembo kugera kuri serivisi itanga mu buryo bworoshye.

Ati “Icyo dukorana n’abafatanyabikorwa by’umwihariko ni ukuvuga ngo niba serivisi zatangwaga hifashishijwe impapuro ubu bikaba bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ese zigomba gutangwa kimwe? Iyo hari amakuru asabwa, umuntu usaba serivisi, agategereza, akongera kugaruka ku Irembo kugira ngo ayashyiremo, ntitwakora ibishoboka byose kugira ngo serivisi zivugane cyangwa zikorana ibyo ni byo dukora no muri ya gahunda twise ‘zero trip zero paper’.”

Yashimangiye ko hari amavugururwa akomeje gukorwa muri serivisi za Irembo hagamijwe korohereza abaturage.

Israel Bimpe yavuze ko aho bigaragara ko abaturage badashobora kwisabira serivisi, hashyizweho aba-agents babafasha mu kubasabira serivisi.

Ati “Iyo tuzi ko abaturage badafite uko bakwisabira serivisi twashyizeho uburyo bw’aba-agents babafasha kwisabira serivisi.”

Yavuze ko kuri ubu hari aba-agents kuri buri murenge ariko bifuza ko babagira muri buri kagari cyane ko kuri ubu Irembo ifite aba-agents barenga 5000.

Yashimangiye ko kuri ubu hatangijwe ubukangurambaga bugamije kugaragaza ikiguzi cya serivisi zitangwa kuri Irembo ya ‘Ntuyarenze’ kandi ko umu-agents ugaragaweho n’imyitwarire itari myiza yo kuba yaca ikiguzi kiri hejuru y’icyagenwe abihanirwa.

Kugeza ubu abarenga ibihumbi 400 bamaze gufungura konti bwite ku Irembo.

Ubukangurambaga bwa Byikorere bwatanze umusaruro mu baturage
Abarenga ibihumbi 400 bafunguye konti mu rubuga rwa Irembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .