Ni ubufatanye buzafasha Abanyarwanda kubona serivisi za IPOSITA zirimo kugira agasanduku k’iposita ariko k’ikoranabuhanga.
ePoBox yorohereza ikigo cyangwa umuntu ku giti cye uyifite, kubona serivisi za IPOSITA byoroshye.
Niba ari ubutumwa bakoherereje binyuze kuri IPOSITA ukabukurikirana kugeza bukugezeho iwawe bidasabye kujya ku biro by’iki kigo.
Ubusanzwe umuntu watumije ibintu yasabwaga kuba afite agasanduku k’iposita, bikamusaba guhora ajya ku biro kureba niba ibintu bye byahageze, rimwe agasanga ntibirahagera, agasubirayo gutyo.
Byaterwaga n’uko abantu bose batari bafite uburyo babonamo ubutumwa bubabwira aho ibintu byabo bigeze n’uburyo byabageraho, kuko uba usanga bamwe bakoresha udusanduku tw’abandi, batandukana na bo bikaba ibindi bibazo, nko kutamenya aho ubutumwa bwabo bugeze, kuba babubura, kutigenga ku makuru n’ibindi.
Kuri iyi nshuro byaba ari ubutumwa mu nyandiko cyangwa ikindi kintu gifatika wohererejwe binyuze ku iposita wakira ubutumwa bugufi bukubwira ko hari ikintu wohererejwe, bugusaba n’aho bakigusangisha.
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe ati “Twishimiye gukorana n’IPOSITA mu kuzana ePoBox ku rubuga rwa IremboGov. Ubu bufatanye bushimangira uburyo turajwe ishinga no kuzana ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga n’uburyo u Rwanda rukomeje kwimakaza ikoranabuhanga mu mirimo yose no kurishingiraho mu kuzamura ubukungu bwarwo.”
Ni mu gihe Umuyobozi w’Iposita y’u Rwanda, Célestin Kayitare na we yashimangiye ko “Gushyira ePoBox ku rubuga rwa IremboGov bizahindura ndetse biteze imbere uburyo Abanyarwanda babona serivisi za IPOSITA.”
Ati “Binyuze mu gufasha abaturage kubona serivisi z’iposita hifashishijwe ikoranabuhanga, turashaka koroshya uburyo abantu ku giti cyabo n’ibigo muri rusange babona ndetse bakanakurikirana ubutumwa bwabagenewe, bakabubona bitabavunye mu buryo bugezweho.”
Ubufatanye bwa Irembo, IPOSITA na Smart Anwani Solutions buri mu murongo wa leta wo kwimakaza ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu gufasha abaturage kubona serivisi z’igenzi akenshi babyikoreye.
Aho wasanga serivisi ya ePoBox ku rubuga IremboGov
Ubu ushobora kujya ku rubuga rwa IremboGov ukabona serivisi za ePoBox zirimo gufungura agasanduku k’iposita k’ikoranabuhanga ePoBox, iyo kukavugurura n’iyo kugahindura.
Ibiranga ePoBox n’inyungu ziri mu kuyikoresha
Amafaranga yishyurwa ku mwaka, mu gufungura agasanduku k’ikoranabuhanga bisaba 8,000 Frw ku muntu umwe, mu gihe ku bigo ari 15,000 Frw ku mwaka.
Ufunguza ePoBox anyuze ku IremboGov yakirira ubutumwa aho yahisemo, ePoBox igatuma abasha guhitamo ko aho ubutumwa bwe bujya.
Ni uburyo buzafasha abaturage kubona serivisi neza, badakoze ingendo, bagahabwa amakuru agezweho y’aho ubutumwa bwabo bugeze, kuko ibyo wohererejwe byose ubigenzura wifashishije telefone yawe.
Ibisabwa mu gufungura ePoBox
Gufungura agasanduku k’iposita k’ikoranabuhanga ku muntu ku giti cye bisaba nimero y’indangamuntu, amazina n’igihe umuntu yavukiye.
Mu gihe ku bigo by’ubucuruzi bisaba TIN y’ikigo runaka.
Ibyiza byo gukoresha ePoBox
Ufite ePoBox abona ubutumwa bw’ako kanya bumumenyesha ko hari ikintu yohererejwe kiri ku biro bya IPOSITA, agahitamo uko akibona niba barakimuzanira aho atuye cyangwa arabusanga ku biro.
Izindi nyungu ni uko mu minsi iri imbere umuntu azaba ashobora no kugezwaho serivisi zitandukanye za leta nko kohererezwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, pasiporo n’izindi serivisi umuntu ashobora kubona ku rubuga rwa IremboGov, ibyo yoherejwe bikamugeraho hifashishijwe ePoBox.
ePoBox kandi ifasha uyifite kugera ku masoko yifashisha ikoranabuhanga akagura ibicuruzwa, yaba ayo mu Rwanda nka RwandaMart n’ayo ku rwego mpuzamahanga nka Amazon, Alibaba n’andi n’izindi serivisi za banki, byose bikaba wibereye iwawe.
Ushaka gukoresha ePoBox yasura urubuga IremboGo kuri https://new.irembo.gov.rw agakurikiza amabwiriza cyangwa agakanda *801*631# akiyandikisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!