Samsung yasohoye telefoni zirimo ikunjwa igahinduka tablet igura hafi miliyoni ebyiri z’amanyarwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 Gashyantare 2019 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Samsung yashyize ku isoko ubwoko butatu bwa telefoni burimo imwe idasanzwe yitwa Galaxy Fold ishobora gukunjwa igahinduka tablet yashyizwe ku giciro kiri hafi miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa San Francisco nibwo Samsung yashyize ku isoko Galaxy Fold, Galaxy S10 na S10 Plus; ebyiri za nyuma zije guhangana ku isoko n’ubwoko bwa iPhone X zashyizwe hanze na Apple umwaka ushize.

Galaxy Fold niyo telefoni ifite imimerere idasanzwe mu zatangajwe zose. Ni telefoni ishobora gukunjwa nk’uko umuntu abumba igitabo cyangwa se akibumbura.

Iyi telefoni ni yo ya mbere ya Android igiye ku isoko ifite RAM nini kuko ari GB12 mu gihe ishobora kubika ibintu bingana na GB 512. Ntabwo ijyamo memory card nkuko nyinshi muri telefoni biba bikunze kumera.

Ishobora gufunguzwa igikumwe ariko yo aho ufungurira hari ku ruhande aho kuba imbere.

Ifite umwihariko kandi w’uko ikoresha camera esheshatu zishobora gufata amafoto meza. Buri imwe ifite umumaro wayo n’ubushobozi butandukanye n’indi uhereye ku ifite megapixel umunani, ifite icumi, n’iya 24 kugera ku ifite eshanu yagenewe amafoto ashobora gukoreshwa kuri Instagram.

Iyi telefoni kandi ifite ubushobozi bwo kubika umuriro igihe kirekire kuko yo ubwayo ikoranywe batiri ebyiri.

Iyi telefoni kandi izajya ku isoko ifite ubushobozi bubiri burimo ubwo kuba yakoresha internet inyaruka ya 4G n’indi iri hafi gutangira gukoreshwa ya 5G. Izabanza kujya hanze ni ikoresha 4G.

Ni telefoni izajya yigonderwa n’umukire kuko guhera ku wa 26 Mata ubwo izaba yamaze kugera mu maduka izaba igura amadolari ya Amerika 1980 agera kuri miliyoni n’ibihumbi 800 mu mafaranga y’u Rwanda (mu gihe waba wavunjishije idorali rimwe kuri 898 Frw).

Reba uko byari byifashe izi telefoni zimurikwa

Mu gihe Fold itabumbuwe, iba ireshya na cm 11.684
Fold izajya ku isoko igura hafi miliyoni ebyiri mu mafaranga y'u Rwanda. Mu gihe umuntu ayibumbuye, izaba ipima cm 18.542
Galaxy Fold ifite ubushobozi bwo kuba umuntu uri kuyikoresha ashobora gufungura porogaramu eshatu icyarimwe kandi zose zigakora neza
Muri Galaxy S10 Samsung yashyize hanze harimo izifite ubushobozi bwo kubika ibintu bya Terabyte
Galaxy S10 zirimo izigura amadolari ya Amerika 1000 bitewe n'ubushobozi bwazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza