00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samsung yahaye Rwanda Coding Academy ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha abanyeshuri guhanga udushya

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Ishuri rifite umwihariko wo kwigisha abahanga mu bijyanye no gukora Porogaramu za Mudasobwa, Rwanda Coding Academy, ryahawe na Samsung ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha abaryigamo kurushaho kwiyungura ubumenyi.

Ibi bikoresho byatanzwe na Samsung mu masezerano y’ubufatanye hagati y’uru ruganda na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo na Minisiteri y’Uburezi agamije kuzamura ireme ry’uburezi mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Rwanda Coding Academy iri mu Karere ka Nyabihu yashyikirijwe icyumba kirimo mudasobwa 30 zifite ubushobozi n’ububiko buhagije byatanzwe na Samsung ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.

Nyuma yo guhabwa ibikoresho, abanyeshuri biga muri Rwanda Coding Academy bahize kuzamura ireme ry’uburezi mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Abaganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bishimiye ibikoresho bahawe kandi ko bigiye kubafasha mu mishinga yabo bari bafite harimo n’uwo barangirije igerageza wo gukora amagare afasha abafite ubumuga kugenda badakeneye ababasunika nk’uko byari bimenyerewe.

Ishimwe Gervais yavuze ko imashini bakoreshaga zifite ingufu nkeya ndetse zapfaga buri kanya, izindi zikagenda gahoro.

Yakomeje ati “Izi zifite ubushobozi buhambaye kandi njye niteguye kuzibyaza umusaruro zimfasha mu bushakashatsi bwo guhanga ibishya.”
“Twarangije igerageza ry’amagare afasha abafite ubumuga kugenda badakeneye ababasunika ahubwo yo akaba ashobora kumva ijwi ukagana aho ushaka. Ubu ni wo tugiye guheraho dushyira mu bikorwa bityo natwe dutange igisubizo muri sosiyete duturanye.”

Kobusinge Sharon wiga mu mwaka wa gatandatu na we ahamya ko urwego we na bagenzi be b’abanyeshuri bariho rw’imyigire ibaganisha ku kuzarangiza amasomo bahanga udushya.

Yagize ati “Twe twiga porogaramu zitandukanye za mudasobwa tubikesha ikoranabuhanga. Ubu ibi bikoresho tubonye biradufasha kwihutisha imishinga yo guhanga udushya mu ikoranabuhanga harimo n’iryo twatangiye ryo gukora amagare y’abafite ubumuga akoreshwa ‘sensor’ aho gukoresha ariya bari basanzwe bakoresha ariko ugasanga akeneye ababasunika.”

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi no guhanga udushya muri Samsung muri Afurika y’Iburasirazuba, Hlubi Shivanda, avuga ko bahisemo gufatanya na Leta y’u Rwanda binyuze mu myigishirize igamije guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku guhanga udushya.

Yagize ati “Binyuze muri uyu mushinga, tugamije guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku guhanga udushya. Tugiye gufasha aba bana kurushaho kuba abanyamwuga mu by’ikoranabuhanga, bashishikarizwe no guhanga udushya mu rwego rwo kuzamura ireme ry’imyigire n’ubumenyi muri za porogaramu nshya n’izo batangiye bagikoraho ubushakashatsi.’’

Umuyobozi wa Rwanda Coding Academy, Dr Papias Niyigena, yavuze ko iri shuri rikeneye kubakirwa ubushobozi mu bikoresho bigezweho ngo biryunganire kugera ikirenge mu by’ibindi bigo mpuzamahanga.

Yagize ati “Turi mu Isi y’iterambere ryibanda ku kureba ibisubizo by’ahazaza, atari ukwibanda gusa ku hahise cyangwa ibiriho gusa. Ubu aba bana bafite imishinga bakoraho ubushakashatsi n’igerageza nk’irebana n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mitangire y’akazi ku barimu, kubashyira mu myanya n’ibindi birebana n’imicungire yabo n’indi, ibi bikoresho bigiye kubafasha kandi natwe tuzababa hafi tubafashe.’’

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amasomo y’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, Umukunzi Paul, yemeza ko mu byo abanyeshuri bazungukira mu bufatanye bwa Samsung n’u Rwanda harimo no guhanahana amakuru mashya yerekeye ikoranabuhanga ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Kuba aba banyeshuri bahawe ibikoresho, biri ku rwego rw’ikoranabuhanga ryo hejuru, ni intambwe nziza itewe mu myigire n’ubushakashatsi bakora. Icyo tubasaba ni uko barushaho kubikoresha neza, bakabibyaza umusaruro uhagije, hagamijwe kubazamurira ubumenyi, kugeza no ku ruhando mpuzamahanga.”

Ishyirwaho rya Rwanda Coding Academy ryemejwe ku wa 28 Mutarama 2019 mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe. Iri shuri ryatangijwe ku wa 22 Gashyantare 2019; ryigisha amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro avanze n’ay’uburezi rusange, rizajya ritanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere mu gukora porogaramu za mudasobwa.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gushyigikira no guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi n’imyigishirize y’amasomo y’ubumenyingiro, mu rwego rwo kongerera ireme ry’ubumenyi butanga ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.

Abanyeshuri batandukanye bari muri iri shuri aho batyarizwa ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga
Rwanda Coding Academy yigisha amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro avanze n’ay’uburezi rusange
Samsung yahaye Rwanda Coding Academy ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha abanyeshuri guhanga udushya
Samsung yahaye Rwanda Coding Academy ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha abanyeshuri guhanga udushya
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso
Samsung yahaye Rwanda Coding Academy ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha abanyeshuri guhanga udushya
Rwanda Coding Academy iherereye mu Karere ka Nyabihu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .