Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022 ubwo abashinzwe gutegura aya marushanwa bahuraga n’urubyiruko rwamaze kwiyandikisha muri Hanga Pitchfest, rukeneye ubujyanama ngo runoze imishinga yarwo.
Bamwe mu bamuritse imishinga barimo Bamvugiyumvira Emmanuel wamuritse umushinga wa Radio yise Emma Fm ikorera mu Murenge wa Nyakabuye muri aka karere ikaba ivugira ku murongo 96,4 Fm na 96,5.
Yavuze ko umushinga wo gukora Radio yawutangiye agamije kujya ku isoko n’andi maradiyo aho yateranyije ibyuma bitandukanye ashyiraho umuyoboro wo gusakazaho amajwi.
Yagize ati “Mfite gahunda yo gushinga Radiyo yanjye kuko iyi mfite nakoze nteranyije ibikoresho bitandukanye ku buryo numva ko izavuga aharenze iyi Kilometero imwe ivugiraho nanjye bakajya bazana amatangazo ndetse n’ibindi byose radiyo zindi zikora".
Siboniyo Nelson na Nathanael Niyogushimwa nabo bakoze uburyo bw’ikoranabuhanga bise Stock Management, bufasha abacuruzi kumenya ibicuruzwa byashize mu bubiko, ibisigaye ndetse n’ibigifite igihe kugira ngo bacike ku buryo bwa gakondo bwo kwandika mu makaye.
Yagize ati “Ubu buryo ni igihe umucuruzi ashyira ibyo afite mu bubiko ariko akamenya ibyo yinjije ,ibisigaye ndetse n’ibigiye guta agaciro bityo bigafasha kumenya uko ububiko bwabwe buhagaze aho uri hose ukoresheje ikoranabuhanga, n’iyo waba utegereye aho ukorera.”
Bakomeze bavuga ko bafite gahunda yo kwagura ubu buryo kugeza butangiye gukoreshwa ahantu hose mu bijyanye n’ubucuruzi.
Umukozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Daniel Kazungu yavuze ko aya marushamwa agamije guha urubyiruko amahirwe yo kumurika udushya turi mu mishinga yarwo.
Yagize ati: “ Twasanze urubyiruko rwo muri RUSIZI rufite imishinga irimo udushya dutandunganye ariko baracyakoresha uburyo bwa gakondo. Niyo mpamvu hagiye gutangira umushinga uzabafasha kunoza imishinga yarwo hifashijirwe ikoranabuhanga. Turizera ko uyu mushinga uzasiga hari icyo ukoze mu rubyiruko mu kijyane n’udushya mu ikoranabuhanga.”
Byu mwihariko mu Karere ka Rusizi hagiye gutangira umushinga witwa “HangaHub” uje guhuza no gufasha urubyiruko guhanga imishinga ishobora kuzana impinduka hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Biteganyijwe ko amarushanwa akomeje ku rwego rw’ igihugu kugeza mu Ukuboza uyu mwaka. Abafite imishinga itanu myiza nibo bazahembwa ku rwego rw’igihugu ndetse banahabwe ubwunganizi mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Kwiyandikisha ku bazitabira Hanga Pitchfest bikorerwa kuri internet unyuze kuri uru rubuga www.hangapitchfest.rw. Bizasozwa tariki 17 Ukwakira 2022.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!