Mu butumwa yashyize hanze yagiza ati “Narakajwe kandi ntungurwa cyane no kubona Altman, yarahisemo ijwi rimeze neza neza nk’iryanjye ku buryo inshuti zanjye n’abanyamakuru bagowe no kubitandukanya.”
Ku bazi imikorere ya ChatGPT, kuri ubu yavuguruwe hakaba hagezweho verisiyo ya GPT-4o, igira uburyo aho uyibaza ibibazo ashobora gukoresha ijwi, nayo mu kumusubiza igakoresha ijwi. Ni muri ubwo buryo Johansson, avuga ko ijwi rye rikoreshwa.
Johannson yavuze ko Altman, umuyobozi wa OpenAI, muri Nzeri umwaka ushize yamusabye bo bakorana ijwi rye rikajya ryifashishwa mu mikorere ya ChatGPT, ngo kuko yamubwiraga ko ryarushaho kuryohera abantu.
Bivugwa ko Altman, yari yarumvise ijwi ry’iki cyamamare muri filime yakinnye yitwa ‘HER’.
Johannson yavuze ko Altman, yiganye neza ijwi rye ryo muri iyo filime kandi akabikora ku bushake ngo kuko hari n’igihe yigeze gutambutsa ubutumwa bw’ijambo ‘HER’ ku rukuta rwe rwa X.
Ku rundi ruhande ariko OpenAI yatangaje ko iri jwi ryiswe ‘Sky’ ryakozwe hashingiwe ku rindi ry’umwimerere ry’undi mukinnyi wa filime kandi ko kwigana irya Johansson bitari bigambiriwe.
Iti “Ijwi rya ‘Sky’ ntabwo ari ijwi rya Scarlett Johansson.”
Gusa ariko ku rukuta rwayo rwa X, OpenAI yatangaje ko iri kureba uko iri jwi ryahita rihagarikwa nyuma yo guteza urujijo rw’uwo rishobora kuba ryumvikana nka we kandi mu by’ukuri atariko biri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!