Ni igikorwa cyabaye ku wa 1 Gicurasi 2024, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku rwego rw’Akarere, aho abakozi bose bahuriye hamwe bishimira ibyagezweho, bareba ibitaragenze neza ari nako bafata n’ingamba zo gukomeza kunoza umurimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yashimiye abakozi kubera ibyagezweho, anabasaba kugira umuco wo kubahiriza igihe, kumva no kumvira, kwibanda ku bigirira akamaro umuturage bashinzwe, guca bugufi mu nshingano bashinzwe, kandi bakihatira gutanga serivisi inoze.
Meya Habarurema, yakomeje avuga ko nk’Akarere bazi neza ko hari ibitaba bimeze neza byakorohereza imikorere y’abakozi mu nshingano zabo birimo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bidahagije cyangwa se bitanahari hamwe na hamwe.
Ati’’ Ni yo mpamvu twabageneye izi mudasobwa, ni ukugira ngo mworoherwe n’akazi mushinzwe. Abari bafite izapfuye n’abatazigiraga, igihe ni iki ngo mwongere umusaruro w’ibyo mukora.’’
Yibukije abakozi bose ko mudasobwa ari igikoresho kiberanye n’umukozi wo mu Rwanda rw’iki gihe rwihuta mu iterambere, aheraho abasaba kujya bazikoresha mu kuvugana n’abandi, no gutanga amakuru y’akazi buri wese akora haba mu buryo bwa raporo zibonekeye igihe, ndetse anabasaba kuzazifata neza no kuzibungabunga.
Bamwe mu bahawe izi mudasobwa, babwiye IGIHE ko zigiye kubafasha kurushaho gukora neza akazi kabo, kajyaga kadindizwa no kutagira ibikoresho.
Areruya Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambi, Umurenge wa Kabagali yavuze ko yishimiye ibikoresho ahawe.
Ati’’ Ibi bikoresho bizadufasha kunoza akazi bitume abaturage banyurwa. Ikindi, gutanga raporo byatugoraga bitewe n’uko nta bikoresho bihagije twari dufite. Mudasobwa mpawe na ‘Printer’ bazampa vuba, bizadufasha kuzuza inshingano zacu uko bikwiye.’’
Nkundineza Adrien, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Mwendo, yavuze ko akazi akora kajyanye n’umutekano, ari akazi gasaba gutanga raporo zihuse kugira ngo zifashe mu gukumira ibyago byakomoka ku mutekano muke, bityo ko mudasobwa ahawe izafasha mu gutangira raporo z’umutekano ku gihe ndetse no gufasha ubuyobozi kwesa imihigo.
Akarere ka Ruhango kagizwe n’imirenge 9 ndetse n’utugari 59. Muri iyo mirenge, ine muri yo nka Kabagali, Kinihira, Mwendo na Mbuye, yitaruye Akarere cyane.
Usibye izo mudasobwa bahawe, biteganyijwe ko mu bihe bya vuba, buri kagari kazaba gafite n’imashini isohora impapuro ‘printer’, byose bikaba myitezweho impinduka mu kunoza umurimo na serivisi zihatangirwa.
Izi mudasobwa uko ari 134 zatanzwe, zifite agaciro ka 70,280,000Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!