Biteganyijwe ko iyi moteri yuzuye mu Ukuboza mu 2022 izakorerwa igerageza mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2023.
UltraFan ni moteri y’indege izaba ifite ubushobozi bwo kugabanya ibikomoka kuri peteroli ikoresha ku kigero cya 10% bigendanye n’ikoranabuhanga izaba ifite. Izaba isimbura izimaze igihe zikoreshwa zizwi nka ‘Trent engine’ zakozwe n’uru ruganda mu 2006.
Biteganyijwe ko ‘UltraFan’ itazakoreshwa ku ndege iyo ariyo yose ahubwo nyuma y’igeragezwa ryayo, ikoranabuhanga riyigize rizakoreshwa noneho mu gukora izindi moteri z’indege.
Iyi moteri ni imwe mu zihanzwe amaso muri gahunda yo kugabanya imyuma ihumanya ikirere irekurwa n’indege.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!