Abahanga bagaragaza ko uko byagenda kose, Robot zizambura imirimo itabarika ikiremwamuntu cyane isaba umuntu gusubiramo ikintu kimwe inshuro nyinshi.
Inzobere mu bumenyi bw’ahazaza, Martin Ford, yatangaje ko abantu benshi baba bashaka kamere muntu cyangwa se guhabwa serivisi binyuze mu guhana ibitekerezo, gusa agashimangira ko COVID-19 igiye kubihindura, ku buryo mu myaka icumi iri imbere robot zaba ziganje mu kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.
Martin asobanura ko COVID-19 igiye guhindura uburyo abantu babona ibintu, ndetse iharure amayira n’amahirwe mashya ku ikoreshwa rya robot.
Sosiyete nyinshi ku Isi ziri kwagura uburyo bwo gukoresha robot mu kugabanya intera hagati y’umuntu n’undi no mu kugabanya umubare w’abakozi bajya ku kazi. Robot kandi ubu ziri kwifashishwa mu gukora imirimo abakozi badashobora gukorera mu ngo.
Nko muri Koreya y’Epfo, Robot nizo ziri kwifashishwa mu gupima abantu umuriro harebwa niba badafite ibimenyetso bya Coronavirus. Ni nazo ziri gukoreshwa mu gukwirakwiza imiti yica udukoko mu ntoki, hand sanitizer.
Mu gihe abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko amabwiriza ajyanye no kwirinda ko abantu begerana mu gukumira Coronavirus ashobora gukomeza gushyirwamo ingufu kugera mu 2021, abakora za robot baba babonye isoko rikomeye.
Hirya no hino ku Isi, inganda zikora robot zikora amasuku zikomeje gusabwa kongera umubare w’izo zikora kuko zikenewe cyane.
Hari nka sosiyete yitwa UVD Robots, yo muri Denmark iherutse kujyana amagana ya robot zayo mu bihugu bitandukanye by’u Burayi no mu Bushinwa kugira ngo zifashishwe mu bitaro.
Restaurant ndetse n’amaduka y’ibiribwa nayo ari gukoresha izi robot cyane.
Abahanga bagaragaza ko uko amaduka azongera gufungura imiryango ari menshi mu minsi iri imbere, ari nako henshi ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rizimakazwa kurushaho, ku buryo ushobora kuzajya usanga robot arizo ziri gukora amasuku mu biro cyangwa mu mashuri.
Abatanga amafunguro nka McDonald nabo bamaze iminsi bari mu igerageza ryo kureba uburyo robot zakwifashishwa mu guteka no gutanga ibyo kurya.

TANGA IGITEKEREZO