00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye abagize Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 07:18
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye abagize Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, baganira ku byatuma ubumenyi n’ikoranabuhanga biba ku isonga ryo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bugaragaza itsinda rigari ryakiriwe na Perezida Kagame riyobowe na Dr Eugene Mutimura uyobora iyi Komisiyo.

Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yagiyeho mu 2017. Mu nshingano zayo harimo kugira inama Guverinoma, gusesengura, gukora inyigo zigamije guteza imbere ireme ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, hagamijwe ko ryinjizwa mu nzego nyinshi zirimo ubukungu, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, kubaka inganda no gukora ubushakashatsi bwo guteza imbere igihugu.

Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yagiyeho mu 2017. Mu nshingano zayo harimo kugira inama Guverinoma kuri gahunda zo guteza imbere siyansi n'Ikoranabuhanga
Perezida Kagame n'abagize iyi Komisiyo baganiriye ku ruhare rw'ubumenyi n'Ikoranabuhanga mu iterambere ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .