OpenAI yatangaje ko kugera kuri o1 ari intambwe itewe mu mugambi mugari wo gukora ubwenge buhangano bufite ubushobozi nk’ubw’umuntu.
Igaragaza ko o1 ishobora gukora ’coding’ no gusubiza uruhererekane rw’ibibazo bitandukanye. Iyi porogaramu yasohotse tariki 12 Nzeri 2024, iri kumwe na o1 Mini, nto kandi ihendutse.
OpenAI yagaragaje ko iteganya kuzatanga uburenganzira bwo gukoresha o1 Mini ku bakoresha ChatGPT bose ku buntu ariko ntiyagaragaje igihe bizakorerwa.
Umushakashatsi muri OpenAI, Jerry Tworek yatangaje ko iyi porogaramu nshya yatojwe uburyo bwo gusubiza n’ibibazo bikomeye cyane, kuko yatojwe uburyo bwo gufata icyemezo bisubizo itanga.
Muri icyo gihe ikoresha uruhererekane rw’ibitekerezo mu gusuzuma ibibazo yabajijwe mu buryo bumwe n’uko umuntu abigenza kuko iyo abajijwe na we abanza kubitekerezaho.
Tworek “Twasanze iyi porogaramu tugezeho idakekeranya cyane ariko ntitwavuga ko twabikemuye burundu.”
Bigaragazwa ko aho o1 itandukaniye na GPT-4o yaherukaga ari uko yo ishobora kwandika neza ibyerekeye ‘coding’ kandi igakora neza imibare ugereranyije n’izindi zayibanjirije.
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri OpenAI, Bob McGrew yavuze ko “iyi porogaramu ni nziza cyane mu gusubiza ibibazo by’imibare, iranandusha kandi mu ishuri numvaga imibare cyane.”
Yagaragaje ko o1 bayigeragereje ku bibazo byo mu irushanwa rya International Mathematics Olympiad igiramo amanota 83% mu gihe GPT-4o yasubije neza yagize 13% gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!