00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OpenAI yashyize hanze ikoranabuhanga uha inyandiko rikagukorera amashusho

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 10 December 2024 saa 12:15
Yasuwe :

Ikigo OpenAI cyashyize hanze ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge bw’ubukorano ryiswe Sora, rizajya rikora amashusho mu nyandiko warihaye.

Ikoranabuhanga rya Sora ryashyizwe hanze ku wa 9 ukuboza 2024 nyuma y’igerageza guhera muri Gashyantare 2024 ubwo ryamurikwaga, ubu rikaba ryemerewe gukoreshwa n’abasanzwe bakoresha ikoranabuhanga rizwi nka ChatGPT plus na pro ukoresha ari uko wishyuye ifatabuguzi.

Iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo gukora amashusho mu buryo wayisabye, rikayashyiramo abantu n’ibintu bitandukanye bitewe n’ibyo warisabye n’uko ubyifuza.

Ikoranabuhanga rya Sora rizajya rikora amashusho afite amasengonda makumyabiri kandi agaragara neza (HD).

OpenAI ivuga ko iri koranabuhanga hari ibihugu ritarageramo cyane ibiri mu muryango w’Ubumwe w’Uburayi, u Bwongereza ndetse n’u Busuwisi kubera amategeko agenga ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano muri ibi bihugu, ariko ibindi bihugu byose bisanzwe bakoresha ikoranabuhanga rya ChatGPT byakoresha iri koranabuhanga.

OpenAI ivuga kandi ko izakumira ibikorwa byo gukora amashusho atemewe n’amategeko cyangwa bibangamira rubanda nk’ihohoterwa rikorerwa abana, ibikorwa bijyanye n’ubusambanyi, ndetse no gukoresha abantu basanzwe babaho nta burenganzira batanze.

Iki kigo kandi cyavuze ko bari gushaka uburyo bashyiraho ibiciro bitandukanye umwaka utaha ku bafatabuguzi bayo kugira ngo iri koranabuhanga rizagere ku bantu benshi.

Iri koranabuhanga rije guhangana n’ibindi bigo bikora ikoranabuhanga rimeze nkiryo nka Meta, Google na Stability AI. Ibi kandi byongera umuvuduko w’ikoranabunga ku isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .