00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Twitter, Meta ibarizwamo Facebook igiye kugabanya abakozi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 09:42
Yasuwe :

Meta, Sosiyete ibarizwamo Facebook, irateganya gukora amavugurura akomeye muri iki cyumweru azasiga abakozi benshi babuze akazi.

Meta iri mu bihombo muri iki gihe ndetse byitezwe ko umutungo wayo ushobora kugabanuka mu mwaka utaha bikiyongeraho izindi miliyari nyinshi yahombye muri uyu mwaka.

Iyi sosiyete ibarizwamo Facebook na Instagram bibarwa ko ifite abakozi barenga ibihumbi 87.

Meta iherutse gutangaza umusaruro muke mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, aho byatumye abashoramari batangira kuyitakariza icyizere kubera igihombo yaguyemo.

Mu gihembwe cya gatatu, inyungu ya Meta yagabanutseho 4% bingana na miliyari 27,7$. Iri gabanuka ryaturutse ku gihombo Meta yagize binyuze muri Reality Labs, igice cyayo gikora ikoranabuhanga ry’amashusho, cyahombye miliyari 3,4$ mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka.

Abashoramari ba Meta basabye ko iyi sosiyete igabanya abakozi nibura ku kigero cya 20%.

Kugabanya abakozi kuje nyuma y’iminsi mike Twitter nayo igabanyije umubare munini w’abakozi bayo.

Meta irateganya kugabanya abakozi muri iki Cyumweru kubera ibihombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .