Ibi byatangajwe na sosiyete ikora ibijyanye n’itumanaho ya Verizon isigaye icunga urubuga rwa Yahoo Answers nyuma yo kugura Yahoo mu 2017.
Yavuze ko uru rubuga ruzahagarikwa ku itariki 4 Gicurasi 2021, mu gihe guhera tariki 20 Mata abakoresha uru rubuga batazongera kubasha kwandika babaza ibibazo cyangwa basubiza, ahubwo ikizaba gishoboka ari ugusoma ibyanditseho gusa.
Yahoo yatangaje ko abakunzi ba Yahoo Answers bazabasha gukuraho ‘download’ ibibazo by’abo n’ibisubizo basubijwe kugeza tariki 30 Kamena, gusa ntawe uzemererwa gukora download y’ibibazo by’abandi n’ibisubizo byabyo.
Yongeyeho iti “Yahoo Answers yari imwe muri serivisi Yahoo itanga, ariko uko imyaka yagiye ihita abayikoresha baragabanutse, duhitamo kuyifunga kugira ngo dushyire imbaraga mu bindi bikorwa byacu.”
Yahoo Answers yari urubuga ruha buri wese ubwisanzure bwo kubaza ibibazo bitandukanye, yaba ibizima cyangwa ibidafite ishingiro, mu nzego zose yaba amateka, politiki, ubuzima, ibitabo n’ibindi.
Bimwe mu bibazo byajijwe harimo ibigira biti “Ni inde musazi cyane, hagati y’utega akaboko ngo bamutere urukingo n’uwanga kuruterwa?, Ko Trump ari we muntu wa mbere wanzwe muri Amerika ni inde wa Kabiri?, Ese muratekereza ko umuntu azigera abasha kugendera ku zuba?, Ese nshobora kwinukiriza icyuya cy’umugabo wanjye nkamenya niba yanciye inyuma?”.
Ibi bibazo byose birasubizwa ariko bigasubizwa n’abandi bakoresha uru rubuga.
Verizon yaguze Yahoo mu 2017 miliyari 4.4 z’amadolari, ubu icungwa na Verizon Media Group ifite n’urubuga rwa Aol. Yahoo bivugwa ko isurwa n’abantu miliyoni 20 ku munsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!