00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Hagaragajwe ibibi byo gutwara no guhererekanya amafaranga mu ntoki

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Ukwakira 2022 saa 05:49
Yasuwe :

Mu karere ka Nyarugenge hatangijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwishyurana no guhererekanya amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga, hagamijwe kubungabunga umutekano w’amafaranga yabo n’uwabo.

Ni ubukangurambaga buri gukorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo bwiswe “ Twagiye Kashiresi”

Muri ubu bukangurambaga, abaturage berekwa ingaruka zo kwishyurana no guhererekanya amafaranga mu ntoki, n’ibyiza byo kwishyurana bakoresheje ikoranabuhanga.

Sosiyete z’itumanaho nazo zihabwa umwanya zikabasobanurira serivisi zitandukanye zashyizweho hagamijwe koroshya kwishyurana no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko guhererakanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga ari ubundi buryo bwo guteza imbere umutekano.

Yagize ati “Uburyo bwa Kashiresi butanga umutekano mu kwirinda ko amafaranga yakwibwa, ni n’umutekano w’umuntu ku buzima bwe cyane ko muzi ko hari abagiye bandura indwara zitandukaye kubera guhererekanya amafaranga.”

Yongeyeho ko bifuza ko abatuye muri aka Karere bakoresha uburyo bwa Kashiresi kuko bwihutisha ikoranabuhanga n’iterambere no kugira ngo intego igihugu cyihaye y’uko mu 2024 abanyarwanda bazaba bakoresha Kashiresi ku ikigero cy’100% ibashe kugerwaho.

Ushinzwe Politiki yo guteza imbere serivisi z’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi , Mutabazi Faustin, yasabye abaturage gukoresha uburyo bwa Kashiresi kuko bwihutisha serivisi.

Yagize ati “Icyo twasaba abanyarwanda n’abacuruzi ni ugukomeza kwitabira uburyo bwa kashiresi kuko bufite akamaro mu gutanga serivisi nziza zihuse no kuzamura ubukungu bw’igihugu n’umusaruro wabo kuko badatakaza umwanya bajya gushaka amafaranga kuri banki, ahubwo bakoresha telefone n’amakarita y’ikoranabuhanga ya za banki zabo.”

Byiringiro Patrick , umwe mu baturage baganiriye na IGIHE yavuze ko by’umwihariko bishimiye uburyo kohererezanya amafaranga hagati y’abakoresha serivisi za MTN na Airtel Money byorohejwe.

Yagize ati “ Mbere umuntu yangaga gukoresha telefone kuko iyo wajyaga koherereza umuntu amafaranga ukoresha MTN we akoresha Airtel hari amafaranga bagukataga ariko nyuma y’uko batubwiye ko ayo mafaranga yakuweho ndumva nta kibazo.”

Muri gicurasi uyu mwaka nibwo hatangijwe uburyo bufasha abafatabuguzi ba MoMo Rwanda na Airtel Money kohereza no kwakira amafaranga ku mirongo yombi. Bigamije kwihutisha gahunda ya Leta yo kongera umubare w’abakoresha ikoranabuhanga mu ihererekanyamafaranga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko guhererakanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga ari ubundi buryo bwo guteza imbere umutekano
Ushinzwe Politiki yo guteza imbere serivisi z’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi , Mutabazi Faustin, yasabye abaturage gukoresha uburyo bwa Kashiresi kuko bwihutisha serivisi
Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n'abantu batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .