00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nokia ishobora kugura Infinera kuri miliyari 2,3$

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 February 2025 saa 07:54
Yasuwe :

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yatangaje ko yemeje bidasubirwaho ko Nokia ishobora kugura sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga mu itumanaho, Infinera, kuri miliyari 2,3 z’Amadorali ya Amerika.

Iyi komisiyo yavuze ko ibi bitazahungabanya ipiganwa ku isoko, kuko ubushobozi buzaturuka mu kwihuza kwa Nokia na Infinera, butazagira ingaruka ku bucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu itumanaho.

EU isanganywe amategeko abuza ibigo binini kugira imbaraga nyinshi zishobora gutuma byiharira isoko mu rwego birimo. Kwemeza ubu bugura bivuze ko byagaragaye ko nta kibazo bizatera.

Muri Kamena umwaka ushize nibwo byamenyekanye ko Nokia ishaka kugura iyi sosiyete ya Infinera.

Nyuma y’ubu bugure, Nokia izaba sosiyete ya kabiri nini ku Isi mu zicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu itumanaho nyuma ya Huawei iyoboye mu bihugu byinshi birimo n’u Bushinwa.

Nokia kandi irahita yiharira 20% by’isoko ry’ibi bikoresho ku Isi muri rusange.

Ubu bugure kandi buzaha Nokia amahirwe yo kugurisha ibikoresho byinshi ku bigo by’ikoranabuhanga bikomeye nka Amazon, Alphabet na Microsoft, bikomeje gushora miliyari z’Amadolari ya Amerika, mu kubaka ibyanya bikomeye bibika bikanatunganya amakuru [data centers], byo kwifashisha mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano rikomeje kwaguka ubutitsa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .