00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mudasobwa 2655 zimaze guhabwa abanyeshuri hagamijwe kubinjiza mu mwuga w’ubwarimu

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 11 December 2024 saa 10:02
Yasuwe :

Abanyeshuri 2.655 barimo ab’igitsina gore 1.859 n’ab’igitsina gabo 796, bamaze guhabwa mudasobwa binyuze mu mushinga ukorera mu Rwanda kuva mu 2021, ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Binyuze muri uyu mushinga, aba banyeshuri bahabwa mudasobwa n’amahugurwa ajyanye no kuba abungiriza b’abarimu hagambiriwe kubakundisha uyu mwuga. Baba barangije amashuri yisumbuye kandi hagatoranywa abatsinze ku kigero cyo hejuru.

Buri mwaka abagera kuri 70% mu batoranywa baba ari abakobwa, mu gihe 30% baba ari abahungu, ndetse 70% muri bose bakaba bagomba kuba baratsinze neza mu bijyanye n’Imibare na Siyansi.

Aba banyeshuri bahabwa amahugurwa y’amezi atandatu abahesha kuba abungiriza mu kwigisha, ndetse bagahabwa n’ibigo bungirizamo abarimu mu kwimenyereza uwo mwuga no kuwukundishwa.

Buri wese muri bo ahita ahabwa mudasobwa imufasha muri urwo rugendo, ndetse akagenerwa ibihumbi 50 Frw buri kwezi yifashisha mu rugendo ajya anava ku kigo cy’amashuri atangiraho ubwunganizi. Buri wese ahabwa ishuri rimwegereye.

Uyu ni umwaka wa kane uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa. Mu banyeshuri bamaze kuwunyuramo, 280 muri bo bahisemo gukomeza amasomo y’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mwaka wa mbere uyu mushinga wageze ku bana 310, mu mwaka wa kabiri ugera ku bana 630, mu mwaka wa gatatu ugera ku banyeshuri 895, mu gihe 820 aribo wagezeho muri uyu mwaka.

Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, ubwo abanyeshuri 820 bashyikirizwaga mudasobwa mu cyiciro cya kane, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze [REB], Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko iki gikorwa cyo guha abanyeshuri za mudasobwa no kubahugurira kuba abarimu binyuze mu kubanza kuba abungiriza babo, bituma hari abo bishishikaza bagakomeza amasomo y’uburezi.

Ati “Abenshi usanga iyo basoje iyi gahunda bajya muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa ahandi bigisha uburezi bityo tukabona umubare w’abarimu wiyongera. Iyi gahunda irunganira iya Guverinoma yo kongera abarimu b’umwuga kandi babikunda bityo tukabona abarimu babishoboye tukagira ireme ry’uburezi.”

Yavuze ko kandi guhabwa mudasobwa ari ukunga mu rya Guverinoma ryo guteza imbere no kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gihugu.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango udaharanira inyungu wunganira ireme ry’Uburezi, Inspire Educate and Empower [IEE] ku bufatanye na REB ku nkunga ya Mastercard Foundation.

Umuyobozi wa IEE mu Rwanda, Murenzi Emmanuel, yavuze ko uyu mushinga ugamije no gutinyura abandi banyeshuri baba basigaye ku ntebe y’ishuri.

Ati “Twumva ko baba urugero rwiza. Ikindi tubabwira ni uko u Rwanda ruri mu rugendo rwo kugira ireme ry’uburezi, kandi ntabwo twabigeraho tudafite abarimu bashoboye, aba bana mu byo dukora ni ukubakundisha umwuga w’uburezi.”

“Leta yakoze ishoramari rikomeye mu kugeza internet mu bigo by’amashuri, kubaha izi mudasobwa ni mu rwego rwo kubyaza umusaruro ayo mahirwe, no kuborohereza gukora ubushakashatsi ku masomo baba bari bwigishe.”

Rutikanga Asheba ni umwe mu banyeshuri bahawe mudasobwa. Yavuze ko kuba ari umwe mu batoranyijwe ari amahirwe azamushoboza kuzamura ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere, kuvugira mu ruhame n’ubwarimu kandi abyiteguriye.

Muri rusange uyu mushinga ufite ingengo y’imari ya miliyoni zirindwi z’amadorali ya Amerika. Intego ni ugukorana n’abanyeshuri ibihumbi bitatu basoje amashuri yisumbuye. Bivuze ko hazanatangwa mudasobwa ibihumbi bitatu.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze [REB], Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko iki gikorwa cyo guha abanyeshuri za mudasobwa no kubahugurira kuba abarimu binyuze mu kubanza kuba abungiriza babo, bituma hari abo bishishikaza bagakomeza amasomo y’uburezi
Umuyobozi wa IEE mu Rwanda, Murenzi Emmanuel, yavuze ko uyu mushinga ugamije no gutinyura abandi banyeshuri baba basigaye ku ntebe y’ishuri
Haganiriwe ku mumaro wa mudasobwa mu burezi buteye imbere
Uretse mudasobwa bahawe n'ibindi bikoresho bifasha mu migendekere myiza y'uburezi
Abanyeshuri 2.655 barimo ab’igitsina gore 1.859 n’ab’igitsina gabo 796, bamaze guhabwa mudasobwa binyuze mu mushinga ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda

Amafoto: IEE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .