00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hari gukorerwa icyogajuru kizoherezwa mu Isanzure mu 2026

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 October 2024 saa 07:36
Yasuwe :

Mu Rwanda hari kubakwa icyogajuru kizwi nka ‘Hyperspectral 6U CubeSat’. Iki ni icyogajuru gitandukanye n’ibisanzwe kuko kizaba gifite ubushobozi bwo gufata amashusho mu mabara yose hifashishijwe ’sensors’, bitandukanye n’ibyari bimenyerewe bifata amashusho mu mabara atatu gusa.

Ni icyogajuru kibasha gutanga amakuru nyayo gikurura ku butaka nko ku bimera mu murima, amakuru ahamye y’ibigize ubutaka n’ibindi. Aho ni mu rwego rw’ubuhinzi.

Iki cyogajuru kiri kubakwa n’Ikigo cya TRL Space Rwanda gikora ibyogajuru bito bizwi nka ‘CubeSat’, gikomoka muri Repubulika ya Tchèque. Kimaze imyaka itatu gikorera mu Rwanda, kikaba gifite icyicaro mu nyubako ya Norrsken House Kigali.

Ubu abenshi mu benjeniyeri bakorana n’iki kigo ni Abanyarwanda bahugurwa na bagenzi babo baba baturutse mu bihugu by’i Burayi.

Iki cyogajuru kizaba gifite ibiro biri hagati ya 10 na 12. Ibi byogajuru akenshi biba bifite sentimetero 10 z’uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru, sentimetero 20 z’ubugari na sentimetero 30 z’uburebure bwo kuva imbere ujya inyuma.

Cyatangiye kubakwa muri iki cyumweru, kikaba kiri gukorwaho n’abenjeniyeri 20 barimo barindwi bakomoka mu Rwanda.

Biteganyijwe ko mu mezi 20 ari imbere, ari bwo kizaba cyamaze gutunganywa. Ni ukuvuga muri Kamena 2026.

Nyuma, kizahita cyoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo cyoherezwe mu Isanzure. Kigomba guhagurukira kuri kimwe mu byanya byabugenewe birimo icya Kennedy Space Center cyangwa icya Cape Canaveral muri Florida, bisanzwe bikoreshwa na SpaceX mu kohereza ibyogajuru mu butumwa.

TRL Space Rwanda igaragaza ko yamaze kugena ‘Falcon 9 launcher’ ya SpaceX nka rocket izafasha mu kugeza iki cyogajuru mu Isanzure.

Iki cyogajuru kizaba cyanditse ku Rwanda, kizamara imyaka itanu mu Isanzure muri kilometero 510 uvuye ku butaka, aho kizajya gitanga amakuru azajya yifashishwa cyane mu rwego rw’ubuhinzi, ariko ashobora gufasha no mu mutekano, itumanaho, n’ahandi.

Ubu Ikigo gishinzwe iby’Isanzure mu Rwanda, Rwanda Space Agency- RSA, kiri gutunganya ikusanyirizo ry’amakuru, rizajya ryoherezwaho ayafashwe n’iki cyogajuru kugira ngo abyazwe umusaruro.

Kugeza ubu hamaze gukorwa ishoramari rya miliyoni 1$ [miliyari 1.3 Frw] muri uyu mushinga kandi bikaba byitezwe ko aya mafaranga aziyongera.

Umuyobozi Mukuru wa TRL Space Rwanda, Petr Kapoum, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko nyuma yo kohereza iki cyogajuru mu Isanzure, intego ari uko buri mwaka hazajya hoherezwa ikindi mu izina ry’u Rwanda.

Ati “Intego yacu ni ukugira ibyogajuru bitanu by’u Rwanda, nyuma y’iki buri mwaka tuzajya twohereza ikindi kugeza bibaye bitanu.”

Yavuze ko nyuma yo kohereza icyogajuru cya mbere bizaba bifite icyo bisobanuye.

Ati “Icya mbere nitucyohereza, benshi bazakenera gukoresha ubwo bumenyi n’ibikorwaremezo bityo bibyare inyungu, bitangire gukoreshwa mu buryo bw’ubucuruzi ariko na none no mu buryo budaharanira inyungu.”

Mu Rwanda hari kubakwa icyogajuru kizwi nka ‘Hyperspectral 6U CubeSat’

Kigali; igicumbi cy’ibyogajuru bito

Ikigo TRL Space Rwanda gifita umushinga mugari wo guhindura u Rwanda igicumbi cy’ahakorerwa ibyogajuru bito bizwi nka ‘CubeSat’ kuko “Rwagaragaje ko ari ibishoboka.”

Iki kigo gitangaza ko cyatangiye gushyiraho ibikorwamerezo birimo za laboratwari z’ubushakashatsi no gushyiraho ubundi bushobozi kugira ngo mu Rwanda hajye hakorerwa ibi byogajuru nyuma bigurishwe ku bindi bihugu bya Afurika.

Amakuru agera kuri IGIHE agaragaza ko muri Mutarama 2025, laboratwari, aho ibyogajuru bizajya biteranyirizwa n’ibikorwaremezo bizajya byifashishwa mu kubigerageza bizaba byarangije gutunganywa.

Petr Kapoum ati “Ndizera ko mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda ruzaba rufite ibyogajuru byarwo, bityo ntirukomeze kwishingikiriza ku by’abandi kandi rube runafite ibikorwaremezo bihagije.”

‘Teleport’ igomba kubyazwa umusaruro

Ubu u Rwanda rufite ‘Teleport’, ahantu hashyirwa antenne zikusanya amakuru avuye ku byogajuru. Yubatse mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

Iyi teleport iri ku buso bwa hegitare 20 ku buryo mu gihe abandi bashoramari bashaka kuhashyira sitasiyo zabo bwite zahajya.

Urugero nk’abafite ibyogajuru ariko badashaka gukoresha sitasiyo y’u Rwanda, bashobora kuza bagashyira antenne muri iki gice, hanyuma RSA, ikabafasha kuyibungabunga, bagahabwa iby’ibanze nka internet n’ibindi.

Yitezweho cyane guzafasha ibihugu cyangwa abashoramari badafite sitasiyo zabo ariko bafite ibyogajuru, kuzigenzura mu butumwa butandukanye mu isanzure, cyane cyane izo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Umuyobozi Mukuru wa RSA, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko uru rwego rurimo inyungu ihagije, bityo nka Leta bakwiye gukangurira abantu kurushoramo imari.

Ati “Icyo dukeneye ni ugushishikariza urwego rw’abikorera kubyaza umusaruro aya mahirwe ari muri uru rwego. Dushaka ko n’abandi bashaka kugira ibikorwaremezo byo ku butaka bijyanye n’ibyogajuru batugana bakaza tukabahamo umwanya.”

“Natwe nk’ikigo n’igihugu muri rusange turi kubaka n’ubushobozi ku buryo twabasha kwiyubakira n’ibyo byogajuru.”

Ku rundi ruhande ni amahire kuko u Rwanda nirwohereza icyogajuru mu Isanzure, iki gikorwaremezo gishobora kuba icyabyazwa umusaruro nka hamwe mu hakusanyirizwa amakuru, kuko kugeza ubu harimo antenne yuzuye y’u Rwanda.

Iyi ni Teleport iri mu Karere ka Rwamagana yitezweho kuzanira u Rwanda inyungu nyinshi
Nta handi muri Afurika hari Antenne ifite ubushobozi nk’ubw’iyi iri i Rwamagana
Umuyobozi Mukuru wa TRL Space Rwanda, Petr Kapoum, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rwihagazeho ku bikorwaremezo bijyanye n'iby'Isanzure
Umuyobozi Mukuru wa RSA, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko abikorera bakwiye gushora imari mu bikorwaremezo u Rwanda rumaze gushyiraho by'ibijyanye n'Isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .