00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hamuritswe telefone ya ‘Tecno Camon 40’

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 March 2025 saa 08:22
Yasuwe :

Uruganda rwa Tecno rufatanyije na sosiyete y’itumanaho ya MTN mu Rwanda, byamuritse telefone nshya yo mu bwoko bwa Tecno Camon 40 na Tecno Camon 40 Pro, zombi zirimo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Ni telefone Tecno na MTN Rwanda byamurikiye i Kigali ku wa 27 Werurwe 2025, ndetse zikaba zizamamazwa n’umuhanzi The Ben.

Zamuritswe binyuze mu bufatanye MTN Rwanda ifitanye na Tecno, aho abazagura izo telefone ari nshya bazajya bahabwa gigabytes 15 za internet buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu. Bazahabwa kandi iminota 300 yo guhamagara na SMS 300.

Ikindi MTN Rwanda izajya ifasha abagura izo telefone ni uko abazikeneye badafitiye amikoro bazajya bafashwa kuzishyura mu byiciro; ibizwi nka macye macye.

Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita yavuze ko ubwo bufatanye bugamije gufasha abakiliya b’ibyo bigo byombi kungukira mu kugura izo telefone ari nshyashya.

Yagize ati “Dusanzwe dukorana na Tecno ariko umwihariko kuri Tecno Camon nka telefone nziza Tecno yazanye, twavuze tuti reka tugire icyo twongereraho abakiliya bazazigura.”

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddy yavuze ko izo telefone nshya zashyizwe ku isoko zifite akarusho ko gukoresha Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Hamwe mu ho iri koranabunga rikoreshwa ni mu bijyanye na camera. Ushobora kuzifotoresha ifoto haba harimo ibindi bintu udashaka ukayisaba kubikuramo hagasigara ibyo ukeneye mu ifoto.

Ukoresheje internet kandi ushobora kuzisaba kukwandikira inyandiko runaka ukeneye, zikabikora kandi neza.

Tecno Camon 40 Pro yo ifite umwihariko w’uko idashobora kwangizwa n’amazi.

Tecno Camon 40 ni telefone ifite camera ya megapixel umunani, ikagira ububiko bwa gigabytes 256 na RAM ya 8 GB, ishobora kongerwa. Igura 329.000 Frw.

Ni mu gihe Tecno Camon 40 Pro ifite camera ya megapixel 50 bituma ibasha gufotora kure cyane, ikagira ububiko bwa gigabytes 256 na RAM ya 8 GB na yo ishobora kongerwa. Igiciro cyayo ni 359.000 Frw

Izo telefone zombi kandi zifite batiri ibika umuriro amasha gera kuri 32 kandi zimara imyaka itanu batiri zazo zigifite ubwo bushobozi.

Tecno Camon 40 na Tecno Camon 40 Pro zombi zikoresha ikoranabuhanga rya AI
Tecno Camon 40 Pro ifite ubushobozi bwo kutangizwa n'amazi
Tecno yagaragaje ko izo telefone nshya zifite umwihariko wa AI
Umuhanzi The Ben ni we uzamamaza izi telefone za Tecno Camon 40 na Camon 40 Pro
Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita yavuze ko ubwo bufatanye bugamije gufasha abakiliya kungukira mu kugura izo telefone ari nshyashya
Ubwo Tecno Camon 40 na Camon 40 Pro zamurikwaga ku mugaragaro
Abagura Tecno Camon 40 na Camon 40 Pro bazajya bahabwa na MTN Rwanda uburyo bwo guhamagara ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .