00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu 2035 nta modoka ikoresha lisansi izaba igenda mu mihanda ya California

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 28 August 2022 saa 01:55
Yasuwe :

Leta ya California muri Amerika yatangaje ko mu mwaka wa 2035 nta modoka ikoresha lisansi cyangwa mazutu izaba ikigenda mu mihanda yayo.

Ni itegeko ryashyizweho mu rwego rwo gushishikariza inganda zikora imodoka gutangira gushyira ingufu mu gukora izikoresha amashanyarazi.

Uyu mwanzuro witezweho gufasha California nk’imwe muri Leta zituwe cyane muri Amerika.

Ikigo California Air Resources Board (CARB), gifite intego y’uko mu 2026 nibura 35 % by’imodoka zizaba zigenda muri iyo Leta zigomba kuba zikoresha amashanyarazi. Ni imibare izazamuka ikagera kuri 68 % mu 2030 na 100% mu 2035.

California ituwe n’abaturage miliyoni 38, ikaba iya mbere ituwe muri Amerika. Iyo Leta iramutse ari igihugu ukwayo, yaba ari iya gatanu ku isi mu kugira ubukungu bunini.

California irashaka kugabanya umubare w'imodoka ziyigendamo zikoresha ibikomoka kuri peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .