MTN yatangaje ibiciro bishya byo kohererezanya amafaranga kuri telefoni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kamena 2020 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda yatangaje ibiciro bishya byo kohererezanya amafaranga kuri telefoni nyuma y’uko hari hashize amezi atatu iyi serivisi itangirwa ubuntu mu Rwanda mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yaraye itangaje ko ikiguzi cyo guherekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga kigiye gusubizwaho ndetse kigomba gutangira kubahirizwa kuva tariki ya 22 Kamena 2020.

Mu biciro bishya MTN yatangaje, ni uko mafaranga ari munsi ya 1000 Frw, umuntu azajya acibwa 20 Frw. Naho ku mafaranga ari hagati ya 1001 Frw na 10000 Frw ikiguzi ni 100 Frw.

Ku mafaranga ari hagati ya 10001 Frw na 150000 Frw, uwohereza azajya acibwa amafaranga 250 Frw. Ku mafaranga ari hagati ya 150001 Frw na 2000000 Frw, ho ikiguzi ni 1500 Frw.

MTN Rwanda yatangaje ko ku zindi serivisi zirimo nko kugura umuriro w’amashanyarazi, amafaranga yo guhamagara, kwishyura lisansi, parikingi, ifatabuguzi rya televiziyo na Yego Moto ho nta mafaranga azajya acibwa umukiliya.

Umubare w’amafaranga yehererekanyijwe mu Rwanda hifashisijwe ikoranabuhanga hagati ya Mutarama na Mata 2020, wageze kuri miliyari 40 Frw; bivuze ko yiyongereye ku kigero cya 450% avuye kuri miliyari 7.2 Frw zahererekanyijwe mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2020.

Nk’uko bigaragara muri raporo yakozwe n’ikigo insight2impact ku bufatanye na RURA, mu cyumweru cya mbere cya gahunda ya Guma mu Rugo umubare w’abahererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga wageze kuri miliyoni 1.2, uvuye ku bantu 600 000 mu cyumweru cyari cyabanjirije Guma mu Rugo.

Mu cyumweru cya nyuma cya Mata 2020, abantu miliyoni 1.8 bahererekanyije amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Guhera tariki 9 Werurwe kugeza tariki 15 Werurwe, hahererekanyijwe miliyari 10.7 Frw ariko mu cyumweru cyarangiye tariki 22 Werurwe amafaranga yahererekanyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga yari ageze kuri miliyari 24 Frw.

MTN Rwanda yatangaje ibiciro bishya byo guhererekanya amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .