MTN yashyizeho uburyo bworoshye bwo kwishyura abamotari n’ibihembo ku bazabukoresha cyane

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Kamena 2020 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yatangaje ko guhera kuwa 3 Kamena 2020, itangira korohereza abamotari kwishyurwa hifashishijwe uburyo bwa MoMoPay, mu gushyigikira ingamba za Leta y’u Rwanda zo gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, hirindwa coronavirus.

Ubu buryo kandi MTN Rwanda ibutangije nyuma y’amabwiriza yatanzwe n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA rusaba abamotari bose kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Binyuze muri MoMoPay, abagenzi bazajya babasha kwishyura abamotari amafaranga y’urugendo mu buryo bworoshye kandi bwizewe.

Gukoresha ubwo buryo birasaba gukanda *182*8*1#, ugashyiramo kode umumotari akoresha kuri MoMoPay ubundi ushyiremo amafaranga y’urugendo ugiye kumwishyura wemeze.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN Rwanda, Chantal Kagame yavuze ko MTN Rwanda yiyemeje kuba ku isonga mu guteza imbere ihererekanya ry’amafaranga ryifashishije ikoranabuhanga no gukumira icyorezo cya coronavirus.

Yagize ati “Twishimiye gufasha abamotari kwakira amafaranga yabo bifashishije MoMoPay. Mu gihe twubahiriza ingamba zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, twiyemeje kugendana na gahunda y’igihugu yo kudahererekanya amafaranga mu ntoki.”

MTN Rwanda yatangaje ko mu gukomeza gushishikariza abamotari gukoresha ubwo buryo bishyurwa, hagiye kujya hatangwa ibihembo kabiri mu cyumweru ku bahiga abandi mu kubukoresha. Ibihembo bazahabwa bizaba birimo moto nshyashya, casques, kugabanyirizwa ibiciro ku bikomoka kuri peteroli moto zabo zikoresha kuri sitasiyo za lisansi n’ibindi.

MTN Rwanda kandi yiyemeje gufasha abamotari kubona udupfukamunwa tuzajya dutangirwa kuri sitasiyo za lisansi zitandukanye zikorana na MTN mu mujyi wa Kigali.

MTN Rwanda kandi mu bufatanya na banki ya NCBA, yiyemeje gutanga inguzanyo ku bakiliya bayo muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo hifashishijwe MoKash, mu bo iyo nguzanyo igenewe harimo n’abamotari.

Ku bari barafashe inguzanyo bakananirwa kuyishyura mu gihe cy’iminsi 30 yagenwe, MTN Rwanda na NCBA babakuriyeho amande y’ubukererwe ndetse bongererwa indi minsi 30 yo kuba bishyuye. Umukiliya utabashije kwishyura ideni rye mu minsi 60 cyangwa 90, ntabwo azajya agabanyirizwa ingano y’amafaranga yemerewe kuguza nkuko byari bisanzwe. Mu gihe kandi inguzanyo ntarengwa igiye kugabanywa, umukiliya azajya ahabwa iminsi 30 yo kwitegura.

MoKash ni uburyo bwo kubitsa, kubikuza no kugurizwa buboneka kuri MTN Rwanda ukanze *182*5#). Inguzanyo yo kuri MoKash yishyurwa mu gihe cy’iminsi 30, hiyongereyeho inyungu ya 9 %, naho uwabikijeho amafaranga yungukirwa 7 % ku mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .