00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yakoze impinduka zigamije gukemura ikibazo cya ’réseau’ nke na internet igenda gahoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nziza, sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, yanogeje zimwe muri serivisi itanga aho yashyizeho iminara 40 mishya n’uburyo umukiliya wayo ashobora kubona zimwe muri serivisi bitamusabye kujya aho ikorera.

Nyuma y’aho bamwe mu bakiliya b’iyi sosiyete bagaragaje ko babangamiwe n’ikibazo cya réseau nke, aho bahamagaraga ntibabashe kumvikana n’abo bahamagaye ndetse na internet igenda gahoro, MTN Rwanda yashyizeho iminara mishya 40 hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Mu gukemura iki kibazo hibanzwe cyane ku Karere ka Gasabo kuko ariko kari kugarijwe cyane.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri MTN Rwanda, Gakwerere Eugen, yavuze ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma internet igenda gahoro.

Yagize ati “Hari uburyo butatu butuma umuntu abura internet, ubwa mbere ni uko umufatabuguzi wacu yaba ari ahantu serivisi zacu zitagera. Ubwa kabiri ni uko baba bari ahantu hamaze kuba ubucucike bwinshi bw’abakoresha umurongo wa MTN, ubwa gatatu ni uko wenda icyuma bafatiraho gishobora kuba cyagize ikibazo mu gihe runaka.”

Yakomeje avuga ko mu gukemura ibi bibazo hashyizweho iminara kandi ko hari byinshi bikiri gukorwa kugira ngo babashe gutanga serivisi nziza.

Ati “Icyo turi gukora, ku batuye ahantu hatagera réseau za MTN twabamara impungenge y’uko muri aya mezi atatu ashize twongereye iminara igera kuri 40 i Kigali, cyane cyane mu mirenge ikikije umujyi, harimo Nduba, Jabana, Rusororo, Bumbogo, aho hose n’ahandi, abafatabuguzi bacu bahatuye baraza kubona impinduka, cyane cyane abakoresha internet.”

“Hari n’indi minara ya MTN 27 igiye gushyirwa hirya no hino bitarenze muri Kanama kugira ngo abakiliya bayo barenga miliyoni esheshatu bagerweho na serivisi nziza kandi zinoze.”

Yavuze ko kandi ibibazo bitandukanye mu byitumanaho abakiliya ba MTN Rwanda bagiye bahura na byo mu minsi yashize byatewe n’uko hari amavugurura yari ari gukorwa, abizeza ko bagiye gutangira kubona serivisi nziza.

MTN Rwanda yorohereje abakiliya bayo

Usibye kongera iminara bizatuma ikibazo cya réseau gikemuka, MTN Rwanda yanogeje serivisi zayo zitandukanye nk’aho ushobora kwihindurira umubare w’ibanga wa MTN mobile money bitagusabye kujya ku cyicaro cyayo.

Kuri ubu umuntu wibagiwe umubare w’ibanga we ariko afite amafaranga ari munsi ya 3 000 Frw kuri Mobile Money ye ashobora kuwihindurira atiriwe ajya aho MTN ikorera, akanda *182*9*3# agakurikiza amabwiriza ubundi akabasha kuwihindurira.

Ikindi cyashyizweho ni kode izajya ifasha abakiliya bayo kubona amakode yandi bakeneye bitabasabye kuyafata mu mutwe ibyiswe Shortcode, aho bazajya bakanda *456#.

Hagiye gushyirwaho kandi uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, aho umuntu azajya yandikira abakozi ba MTN Rwanda bitamusabye kujya aho bakorera cyangwa ngo ahamagare. Azajya aca ku rubuga rwa www.mtn.co.rw.

Mu kwegereza abakiliya bayo ikoranabuhanga hagiye gushyirwaho kandi nimero izajya ikoreshwa kuri Whatsapp ku buryo ushobora kubandikira ubamenyesha ikibazo cyawe, ugahita usubizwa.

Akarusho kandi MTN Rwanda ifite ni gahunda yatangije mu mpera za 2020 ya ‘Ni Dilu’ aho umuntu ajyana telefone ishaje iyo ari yo yose, yaba Tecno, Samsung, iPhone, Infinix, n’izindi, akongeraho amafaranga make agahabwa indi nshya. Bigakorerwa kuri Service Center za MTN cyangwa se hifashishijwe application ya ‘Vuba Vuba’.

Umuyobozi ushinzwe imitangire ya serivisi muri MTN, Dusabe Rosine, yavuze ko ibi byose bari kubikora kugira ngo abakiliya babo barusheho kugendana n’ikoranabuhanga.

Ati “Abakiliya bacu turabasaba kugendana n’iterambere bagakoresha ikoranabuhanga bakikemurira ibibazo bari mu rugo batiriwe bajya kuri Service center za MTN.”

Yongeyeho ko MTN izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abakiliya bayo babone serivisi nziza bishimiye.

Abafite ibibazo bya murandasi bitarakemuka bashobota kunyura kuri https://www.mtn.co.rw/personal/help/network-support/ bagasiga ubutumwa buriho nimero bakoresha n’aho batuye kugira ngo babakemurire ibyo bibazo.

MTN yakoze impinduka zigamije gukemura ikibazo cya ’réseau’ nke na internet igenda gahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .