Ni ingingo yakomojeho ku wa 04 Ugushyingo 2024, ubwo ubuyobozi bwa MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo bamurikiraga Umujyi wa Kigali, ibikorwa byari bimaze imyaka ine bijya mbere byo kuvugurura iminara y’itumanaho y’iyi sosiyete.
Mu 2020 nibwo iyi sosiyete y’itumanaho yatangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yayo y’itumanaho mu Rwanda mu rwego rwo guha umusingi ikoranabuhanga rishya rigenda ryaduka. Ni ibikorwa byatangiriye mu Mujyi wa Kigali.
Magingo aya iminara 447 yose yo muri uyu mujyi yamaze kuvugururwa ku rugero rwa 100%.
Gakwerere Eugene, yavuze ko “Kuba iminara yose yaravuguruwe ntiwavuga ko ibibazo byose by’ihuzanzira byakemutse [...] ahakiri utwo tubazo turizeza ko tuzaba twarangiye muri Werurwe 2025.”
“Kuva uyu munsi kugeza mu Ukuboza, tugiye kongeraho iminara 80 ku yo twari dusanganywe, umwaka utaha dufite intego yo kongeraho iminara 100. Hanze ya Kigali kugira ngo tube twarangije hose [kuvugurura iminara] ni intego twihaye kugeza muri 2027.”
Ku ngingo yo kuba aya mavugurura ari gukorwa muri gahunda yo kwitegura kwakira internet ya 5G, Gakwerere yavuze ko “Aya mavugurura ni uguha umusingi ngo tubone ikoranabuhanga rishya rya 5G, 6G n’izindi tekinoloji, ibi bikorwa si uguca amarenga ahubwo niyo nzira turi kuganamo.”
Imibare ya MTN Rwanda igaragaza ko 54% by’abakoresha telefoni zigezweho, ni ukuvuga abahura n’ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda, bari muri Kigali.
Muri Kigali kandi, abafatabuguzi b’iyi sosiyete bahabwa serivisi z’ihuzanzira zinoze ku rugero rwa 99.5%.
Mu mijyi yunganira Kigali [muri MTN babara imijyi 18], serivisi z’ihuzanzira ziboneka ku rugero rwa 88% mu gihe mu bindi bice by’igihugu ziboneka ku rugero rwa 82%.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Ericsson Rwanda, itanga ibikoresho byifashishwa ku minara y’itumanaho, Kabandana Jack, yavuze ko kugeza ubu nta kintu kibura ngo 5G igere mu Rwanda.
Ati “Twe nk’abafundi ubumenyi turabufite, turiteguye rwose gutanga ubwo bufasha.”
Yagaragaje ko kwakira iyi internet bisaba uburenganzira ‘spectrum’ butangwa na RURA n’ibikoresho by’ibanze kandi ibyo bikaba bitagorana kuboneka.
MTN igaragaza ko kuba abantu bakoresha internet ya 4G bariyongereye ari ikimenyetso cy’uko n’iya 5G mu gihe izaba yatangiye gukora mu Rwanda bazayikoresha kandi ku bwinshi.
MTN Rwanda yateganyaga gushora miliyari 31 Frw mu kuvugurura iminara muri uyu mwaka wa 2024 gusa.
Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.
Iyo hakozwe isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15%.
Mu Ukwakira 2023, u Rwanda rwakorewemo igerageza rya mbere rigamije gutanga internet ya 5G iturutse ku byuma by’ikoranabuhanga mu by’itumanaho bishyirwa mu kirere.
Iryo gerageza ryagaragaje ko ikoranabunga ry’ikigo Softbank cyo mu Buyapani cyarikoraga ryatanze internet ya 5G nibura mu gihe cy’iminsi 73 riri mu kirere.
Amafoto: Habyiramana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!