00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mobile Money Rwanda yamuritse ikarita y’ikoranabuhanga yitezweho koroshya imyishyurire

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 November 2024 saa 05:45
Yasuwe :

MTN MoMo Rwanda Ltd ku bufatanye na Mastercard, yatangije ikarita koranabuhanga yo kwishyura izwi nka ‘Virtual Card by MoMo’. Iyi karita izafasha abakiliya ba MoMo kugura no kwishyura ibicuruzwa cyangwa serivisi ku ikoranabuhanga hifashishijwe Mastercard, mu buryo bwizewe kandi bworoshye.

Iyi karita yamuritswe, yakozwe binyuze mu bufatanye bwa MTN MoMo na Mastercard, bugamije kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bijyanye no kwishyurana ndetse no mu kohereza amafaranga hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi Nshyingwabikorwa ushinzwe Iterambere ry’Isoko muri Mastercard, Amnah Ajmal, yavuze ko bishimiye kubona ubufatanye bwabo na MTN bukomeza kugira ingaruka ku masoko mashya, mu buryo bushya, kandi bugatuma bagera ku baturage bagorwa no kugera kuri serivisi zimwe na zimwe.

Ati “Guhuriza hamwe ubufatanye no guhanga ibishya bidufasha guha amahirwe menshi abaturage n’ibigo by’ubucuruzi bito muri Afurika. Iyi serivisi nshya itanga uburyo bwo kugera kuri byinshi, bigatuma habaho imikoranire yagutse, bigatuma habaho guteza imbere ubukungu bw’ikoranabuhanga.”

Abakoresha MoMo bo mu bihugu 13 bya Afurika bose bazaba bafite uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikarita koranabuhanga.

Mu Rwanda, iki gikorwa gishyigikiwe na I&M Bank Rwanda Plc, izatanga ubufasha mu bya tekinike.

Iyi ’Virtual Card by MoMo’ ihuzwa na konti isanzwe y’umukiliya ya MoMo, igakora mu bwoko ubwo ari bwo bwose bwa telefoni. Umukiliya azajya akoresha umubare w’ibanga [PIN] mbere yo kwemeza ubwishyu mu rwego rwo kwirinda uburiganya no gukora ihererekanya ry’amafaranga mu buryo butekanye kandi bwizewe.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko nka banki biyemeje gukomeza gutanga ibisubizo bishya mu by’imari bijyanye n’igihe.

Ati “I&M Bank (Rwanda) Plc yishimiye kuba umufatanyabikorwa mu kugeza u Rwanda ku ntego yarwo yo kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rw’imari. Twizera ko iyi karita y’ikoranabuhanga ya MoMo izahindura byinshi ku buryo Abanyarwanda bahererekanya amafaranga kandi mu buryo bwizewe.”

Kubona iyi karita, bisaba gukanda *182*2*6#, ukemeza n’umubare w’ibanga wa MoMo, ugahitamo ahanditse ‘Virtual Card by MoMo’, ukongera ugahitamo ahanditse ‘Create card’, bisobanuye gukora ikarita ubundi ugasabwa kwemeza amategeko n’amabwiriza.

Iyo ubusabe bwawe bwemejwe, wohererezwa ubutumwa bugufi bukumenyesha ko ikarita yawe yemejwe. Kugira ngo ubone amakuru ajyanye n’ikarita yawe, ukanda *182*2*6#, nyuma ugahitamo 4 ‘View card details’.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yavuze ko iyi karita ya ‘Virtual by MoMo’ ari imwe muri serivisi nyinshi bateganya kumurika mu rwego rwo kurushaho guha agaciro abakiliya babo babageza ku iterambere rigezweho mu by’ikoranabuhanga.

Ati “Twishimiye gutangiza ikarita yo mu buryo bw’ikoranabuhanga yakozwe na MoMo ku bufatanye na Mastercard na I&M Bank. Mu gihe ubucuruzi bwo kuri internet ku Isi bukomeje kwaguka cyane, muri Mobile Money Rwanda, twiyemeje ko abakiliya bacu bashyirwa imbere.”

Yongeyeho ati “Twemera ko abakiliya bacu bakwiriye kubona ibyiza by’iterambere rigezweho kandi iyi karita yitezweho kubafasha kugura ibintu kuri internet mu buryo bworoshye kandi butekanye mu maduka bishimira hirya no hino ku Isi.”

MoMo Rwanda Ltd ni ikigo gitanga serivise z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga gishamikiye kuri MTN Rwanda. Cyatangiye gukora ukwacyo mu 2021 kikaba gifite abafatabuguzi barenga miliyoni eshanu mu gihugu hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .