00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Ingabire yijeje urubyiruko gushakira isoko imishinga y’ikoranabuhanga rufite

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 14 November 2024 saa 04:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasezeranyije urubyiruko ko Minisiteri ayoboye izashyiraho uburyo bwo gushyigikira imishinga y’ikoranabuhanga, bikazanajyana no kuyishakira isoko kugira ngo izamure abayikora inateze imbere igihugu.

Ibi byagarutsweho tariki ya 13 Ugushyingo 2024 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ikigo cy’urubyiruko cya Hanga Hub kiri i Nyagatare, cyatewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ni ikigo kigizwe n’inzu urubyiruko rufashirizwamo guhanga, kunoza no gukora imishinga y’ikoranabuhaga rufite aho kuri ubu igera kuri 11 ari yo yatoranyijwe kuba ihakorerwa kandi ikazanaterwa inkunga nyuma yo kunozwa neza.

Hanga Hub ya Nyagatare ifashirizwamo urubyiruko rugera kuri 776 harimo urufite imishinga rufashwa kunoza neza n’urundi rwigishwa uburyo bwo kuyihanga.

Minisitiri Ingabire Paula yavuze ko icyo kigo cyafunguwe ari amahirwe yegerejwe urubyiruko kandi ko na Leta izafatanya na rwo mu gushyira mu bikorwa imishinga y’ikoranabuhanga rufite.

Ati “Umushinga wa Hanga Hubs ugamije gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite ubumenyi n’ubuhanga kubona ahantu bashobora kuza bakanoza imishinga yabo. Tuzanabafasha kandi kubona isoko ry’aho iyo mishinga ishobora kuba yagera.”

Yashishikarije kandi urubyiruko kubyaza umusaruro ayo mahirwe rwitabira guhanga imishinga kuko uburyo bwo kubafasha buhari.

Ati “Turifuza ko Nyagatare tumurikiyemo uyu mushinga bwa mbere iba n’iya mbere mu kugira ibihangano bigaragaza u Rwanda ku Isi yose, tukagaragara nk’abafite abana bashoboye".

Yongeyeho ati “Turakangurira urubyiruko kwitabira kuza gukorera muri ibi bikorwaremezo kuko si inyubako gusa n’ibikoresho, harimo n’abantu babafasha kunoza imishinga n’ibigo dukorana kugira ngo turebe uburyo igishoro cyaboneka. Ayo ni amahirwe adasanzwe yo kuza ukabibonera ahantu hamwe”.

Ministiri Ingabire yashimye kandi uburyo imwe mu mishinga y’ikoranabuhanga urubyiruko rwatangiye gukorera muri icyo kigo isubiza ibibazo byugarije umuryango mugari.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko Hanga Hub yafunguwe bazakomeza kuyishyigikira kuko ibikorerwamo ari igisubizo by’umwihariko mu guhanga imirimo.

Ati “Ibintu bikorerwa hano turabikeneye cyane kuko bidufasha kuzamura umusaruro w’ibyo dukora bisubiza aho dufite ibibazo. Ni ibintu tugiye gukomeza kwitaho nk’ubuyobozi dufatanyije n’abaturage”.

Yakomeje ati “Ibyo urubyiruko rukora aha angaha bitangira ari igitekerezo, bikavamo igikorwa, bikarangira bikeneye isoko. Dushaka kubishyigikra kugira ngo haboneke isoko kandi bitange akazi ku bantu benshi binafasha mu gukomeza kongera imirimo".

Niyomukiza Ernestine wiga Ubuvuzi bw’Amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Ntagatare, akaba n’umwe mu bafite umushinga wo guhinga ubwatsi bw’amatungo muri icyo kigo cyafunguwe, yavuze cyamufashije kugeza aho agiye gutangira kuwushyira mu bikorwa.

Ati “Twatangiye dufite gusa igitekerezo, tuza hano muri Hanga Hub badufasha kukinoza neza kiba umushinga twanamaze gukora igerageza ry’uko ushoboka. Ubu abakiliya baradutegereje, twiteguye gutangira gukora kuko twamaze no gushaka isoko”.

Kubaka Hanga Hubs ni umushinga uhuriweho na Leta n’abikorera aho kuri ubu hamaze kubakwa izigera kuri zirindwi mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Muri izo zimaze kubakwa, izigera kuri enye mu zikorera mu Ntara zitezweho gufasha urubyiruko 1000 kunoza no guhanga imishinga 192 y’ikoranabuhanga izaha akazi abantu 768.

Abayobozi banyuranye bari bitabiriye iki gikorwa
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra na Gasana Stephen uyobora Akarere ka Nyagatare, bari mu bitabiriye igikorwa
Iki kigo kirimo mudasobwa urubyiruko rwifashisha
Iki kigo kirimo kandi imashini ifasha mu gutunganya ibikoresho bikoze mu biti
Minisitri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo afungura ku mugaragaro Hanga Hub ya Nyagatare
Minisitiri Ingabire Paula yijjeje urubyiruko rukora imishinga y'ikoranbuhnga kurushakira isoko
Niyomukiza Ernestine asobanura umushinga we wo guhinga ubwatsi bw'amatungo
Hashimwe uburyo imishinga y'urubyiruko isubiza ibibazo bihari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .