00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINICT yatangije ibiganiro byo gufasha abagore kwinjira mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Werurwe 2023 saa 09:20
Yasuwe :

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), yatangije ibiganiro bigamije gutinyura no kwereka abagore inzira ku buryo babasha kugera ku ikoranabuhanga mu buryo bwagutse.

Ni muri gahunda yiswe ‘LiftHerUp’ igamije gushyira abagore ku ruhembe mu ikoranabuhanga na inovasiyo, yatangijwe kuri uyu wa 8 Werurwe 2023 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Iyi ni gahunda izakorwa muri uku kwezi kwahariwe abagore inakomeze aho abagore n’abandi bamaze kuyoboka ikoranabuhanga bazajya batanga ibiganiro bitandukanye bitinyura abandi.

Ibi byose bizakorwa kugira ngo hazamurwe umubare w’abagore bayoboka ikoranabuhanga kuri ubu utari hejuru cyane. Ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko mu bantu bari hejuru y’imyaka 21 batunze telefoni zigezweho bangana na 62,9% muri bo abagabo ari 86,2% na ho abagore bakangana na 79%.

Ku Isi hose bibarwa ko umugore umwe muri batatu ariwe ushobora kugera ku ikoranabuhanga byoroshye, mu bihugu bikennye ho abarigeraho ni 32,9 % ugereranyije n’abagabo.

Raporo Global Gender Gap Report 2021 yakozwe na World Economic Forum, igaragaza ko kuziba icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, bizasaba nibura imyaka 135 mu gihe nta gikozwe.

Guverinoma y’u Rwanda igenda ikora ibikorwa bitandukanye ibinyujije muri MINICT bigamije kuzamura umubare w’abagore bakoresha ikoranabuhanga, urugero ni ‘connect Rwanda’ yashyize umwihariko ku bagore.

Ibiganiro byatangiye kuri uyu wa Gatatu aho abagore batandukanye bagaragaje imbogamizi bagiye bahura nazo mu gihe bashakaga gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’akamaro ryabagejejeho bamaze gutinyuka.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagaragaje uko hari ubwo yigeze gukorana n’itsinda ry’abagabo benshi ari umugore umwe, bakamuca intege ko ikoranabuhanga atazaribasha ariko akomeza intego ze.

Mapula avuga ko umugore agomba kwitabwaho mu ikoranabuhanga kuko ariho iterambere rirambye riri kugana bityo na bo bakwiye kugendana na ryo.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, na we yagaragaje ko kimwe mu bikwiye gushyirwamo imbaraga ari uburyo bwatuma abagore bagera ku ikoranabuhanga nta n’umwe usigaye inyuma.

Ibi biganiro byanitabiriwe na Kagirimpundu Kevine umwe mu bashinze uruganda rw’inkweto rwa Uzuri KY, wavuze ko igihe batangiye gucururiza kuri murandasi hari inyungu nyinshi bagize kurenza mbere rero ko abagore badakwiye gusigara muri ibyo byiza.

Ibiganiro bizatanga iki?

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri MINICT, Esther Kunda, yavuze ko iyi gahunda igamije gutinyura abagore kugira ngo hatagira usigara inyuma mu ikoranabuhanga na inovasiyo.

Ati “Iyi ni gahunda y’ibiganiro yo kugira ngo twongere tuganire twiyibutsa ko ikoranabuhanga ritagomba gusiga inyuma umugore ndetse ko na inovasiyo n’umugore afitemo uruhare mu kuyiteza imbere.”

“Ni ibiganiro tuzagira kugira ngo twongere twiyibutse ibikorwa turimo dukora ndetse n’uburyo tugomba gusiba icyuho vuba.”

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israël Bimpe, yavuze ko iyi gahunda yatangijwe izatanga umusaruro wo kongera abagore mu ikoranabuhanga bityo batange ibisubizo bikemura bimwe mu bibazo byabo.

Ati “Hari uburyo bubiri twabirebamo, icya mbere ni ubuhe buryo bukoranye ikoranabuhanga ndetse ni gute bukora kugira ngo bubashe kugera ku bintu ibyo aribyo byose abagore n’abakobwa bakeneye.”

“Icya kabiri ni ukongera umubare w’abagore bitabira gukora mu ikoranabuhanga kuko iyo barimo benshi byongera uruhare bw’uburyo rikora mu gutanga ibisibizo ku bikenerwa cyane n’abagore muri rusange.”

Ku ruhande rw’abakobwa bakiri bato Yvette w’umunyeshuri muri kaminuza yavuze ko gukurikira ibi biganiro bizabafasha gutinyuka ndetse no kumenya uko bajya bakoresha ikoranabuhanga.

‘LiftHerUp’ ni ibiganiro bizajya bitangwa n’abafite aho bageze mu ikoranabuhanga cyane abagore, bizatangirwa ahantu hatandukanye no mu buryo bwa internet.

Abakobwa bakiri bato bavuze ko banejejwe n'ibi biganiro
Abagore bishimiye ibi biganiro
Abagore biyemeje kuzamurana mu ikoranabuhanga
Hanizihijwe umunsi mpuzamahanga w'abagore
Ingeri zitandukanye zitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .