Mu 2023 nibwo Microsoft, cyahinduye izina rya Bing Chat, porogaramu yatangaga ubufasha mu nyandiko, gusubiza ibibazo n’ibindi, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence], kiyita ‘Copilot’ mu rugendo rugamije ko ikomeze guhangana na ChatGPT no kuyongerera ubushobozi.
Kuri ubu iyi porogaramu yahawe uburyo bunoze bwo gukoresha amajwi, aho uyibaza ashobora kuyibwira nayo ikamusubiza ikoresheje amajwi.
Yahawe uburyo bw’imivugire igizweho bushobora gutuma abayikoresha bakurushaho kuyibonamo. Mu magambo mashya ifite harimo ‘Cool’ na ‘Huh’.
Aya mavugurura kandi yajyanye no gushyiraho uburyo bwiswe ‘Think Deeper’ bufite ubushobozi bwo gutekereza bwagutse. Aho bushobora kuzajya bufasha abantu gufata ibyemezo bikomeye birimo n’aho kwimukira. Buzajya bugendera ku makuru atandukanye ari hirya no hino.
Gukoresha Think Deeper bizajya bisaba gukoresha Copilot Pro yishyurwa 20$ buri kwezi.
Iyi porogaramu ikora neza neza nka ChatGPT uretse ko iyo iguha amakuru ya nyayo y’ako kanya ishingiye ku biba byagiye bitangarizwa kuri internet, ndetse akarusho kayo ni uko ishobora no kugukorera ifoto runaka biteye n’uburyo wagaragaje uyifuzamo.
Umwihariko wa Microsoft Copilot, ni uko yo ikoresha verisiyo ya GPT-4 umuntu adasabwe kugira icyo yishyura, bitandukanye na ChatGPT kuko yo utarishyuye ifatabuguzi akoresha verisiyo ya GPT- 3.5 gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!