The Verge itangaza ko iyi ari gahunda nshya yazanye na Microsoft 365 ubusanzwe yari imenyerewe nka Office 365, aho guhera mu cyumweru gishize, hatangajwe ko yazananye n’uburyo bushya bwo gukora ibintu byari bisanzwe bikorwa mu buryo buziguye, ubu bikazajya bikorwa mu buryo butaziguye kandi bworoheye abantu.
Ubu buryo bushya butanga byinshi byorohereza abakoresha Excel, aho ubu ushobora gukanda ku kamenyetso ka bihwanye; Excel igahita igerageza gukorana ubwenge bwayo maze ikaguha amahitamo menshi atandukanye y’ibyo ushobora kugeraho wifashishije ako kamenyetso.
Mu busanzwe abantu bakoreha Excel bajyaga basabwa gushyiramo ‘formule’ yuzuye kugira ngo babone ibyo bashaka, ariko muri ubu buryo bushya bitewe n’ibyo uri gukora igihe ushyizemo akamenyetso ka bihwanye uzajya werekwa formule zitandukanye ushobora gukoresha igihe ushaka nk’igiteranyo, impuzandengo, ijanisha n’ibindi.
Abakoresha GoogleSheetes bakomeje gushyirwa igorora aho bari bafite uburyo bujya gusa n’ubushya bwashyizweho nko kubona igiteranyo kitaziguye ufashijwe na Excel AutoSum gusa ibyagezweho kuri iyi nshuro bifatwa nk’intambwe ishimishije.
Microsoft yatangaje ko ari byinshi yazaniye abakoresha Excel ku buryo nk’abafite mudasobwa zikoresha Windows bagiye kujya babona uburyo bashobora kujya bashyira amafoto mu mbonerahamwe z’ibyo bazajya baba bari gukorera muri Excel.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!