00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft igiye gushora miliyari 80$ mu kubaka ibigo by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 5 January 2025 saa 11:56
Yasuwe :

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft kigiye gushora miliyari 80 z’amadolari ya Amerika, mu mushinga wo guteza imbere ibigo by’ikoranabuhanga bizifashishwa mu guhugura ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, AI, no kubaka porogaramu zikoresherezwa kuri internet, bidasabye kuzishyira muri mudasobwa cyangwa telefoni [cloud-based applications].

Biteganyijwe ko iyi gahunda y’ishoramari izakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025, nk’uko Microsoft yabitangaje.

Hafi igice kinini kizashorwa mu mishinga izakorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko Umuyobozi wungirije wa Microsoft, Brad Smith, yabigaragaje.

Yagize ati “Uyu munsi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza imbere mu bijyanye na AI kubera ishoramari ry’abikorera n’udushya tw’abantu bo mu byiciro bitandukanye, kuva ku bigo bigitangira kugeza ku bigo binini.”

Abasesenguzi bo mu Kigo cy’ubushakashatsi cyitwa Visible Alpha, bagaragaje ko ishoramari rya Microsoft mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025 muri ibi bikorwa rishobora kuzagera kuri miliyari 84,24 z’amadolari ya Amerika.

Microsoft igiye gushora miliyari 80$ mu kubaka ibigo by’ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .