Mercedes igiye gukora imashini zihariye zifasha abarwaye coronavirus guhumeka

Yanditswe na Habimana James
Kuya 31 Werurwe 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’ubuvuzi mu Bwongereza bafatanyije n’uruganda rwa Mercedes, bagiye gukora imashini ishobora gutanga umwuka ku murwayi wa coronavirus, hadakenewe imashini yari isanzwe izwi nka ventilator ifasha umurwayi guhumeka mu gihe ageze ahakomeye.

Ventilators ni imashini ubu zikenewe n’ibihugu byose mu kuba byafasha abarembejwe n’iki cyorezo, ariko zirahenze ku buryo kuzibona bigoye.

BBC yatangaje ko utumashini tuzwi nka Continuous Positive Airway Pressure (CPAP) zirimo gukoreshwa kugeza ubu ariko ari nke ugereranyije n’izikenewe.

Ibihugu by’u Bushinwa n’u Butaliyani byakoresheje izi mashini mu gufasha abarwayi ba Covid-19 kandi ngo byatanze umusaruro ukomeye.

Kugeza ubu utu dukoresho tugera kuri 40 twagejejwe mu bitaro byo mu Bwongereza.

Mercedes ivuga ko ishaka kujya ikora ibi izi mashini zigera ku 1000 ku munsi.

Amakuru ava mu Butaliyani igihugu cyugarijwe cyane na coronavuris, avuga ko abarwayi bangana na 50% bahawe utu twuma, byatumye batagera ku rwego rwo gukenera imashini yisumbuye ibafasha guhumeka mu bihe bikomeye (ventilator).

Prof Mervyn Singer ukora mu kigo University College London, avuga ko “Kugira utu tumashini bizatuma abarwayi batagera ku rwego rwo gukoresha imashini zibafasha guhumeka cyane kuko ari nke, zikaba zakoreshwa ku bandi barembye cyane.”

BBC ivuga ko aka kuma gafashwa gusunika umwuka ku buryo ugera mu kanwa no mu mazuru y’umurwayi bitamugoye.

Kugeza ubu icyorezo cya Coronavirus kimaze kwica abantu hafi ibihumbi 40 ku Isi, mu gihe abandi barenga ibihumbi 750 bamaze kwandura.

Mercedes yiyemeje gutanga umusanzu mu gukora imashini nshya zifasha abarwaye coronavirus guhumeka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .