Iri koranabuhanga ryamuritswe bwa mbere mu imurikagurisha rizwi nka Eurobike 2024.
Rizajya rishoboza batiri z’igare gutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na watt 1000 [izi ngufu wazigereranya n’izatsa amatara 16 ameze nk’ayo dukoresha mu ngo].
Izi ngufu ni nyinshi ku buryo zizajya zituma moteri y’igari igira imbaraga zidasanzwe zirimo izituma amapine y’igare yikaraga ku muvuduko wo hejuru kandi afite imbaraga nyinshi zizwi nka ‘torque’ zingana na 120.
Ibi bivuze ko utwaye iri gare n’ubwo atanyonga cyane, kubera ubushobozi bwa moteri yaryo, ryazajya ryihuta ku rugero rwo hejuru.
Mu busanzwe amagare agira moteri ikoresha ingufu z’amashanyarazi, akenshi iyo moteri iba itanga ingufu za watt 600 mu gihe zazindi za torque ziba zingana na 85.
Ubu buryo kandi buzajya butuma utwaye igare agira amahitamo yo kuriha rugari rigakoresha ingufu runaka bitewe n’umuhanda ‘Auto’, kwemezamo uburyo bwo kurondereza umuriro wa batiri ‘Eco’, uburyo butuma igare rikoresha ingufu z’amashanyarazi ahakenewe bijyanye no kubika umuriro ‘Trail’, uburyo bwa ‘Turbo’ n’ubundi bwa ‘boost’.
Igare rizajya rikoresha ‘Avinox system’ ntirizajya riba riremereye nk’asanzwe kuko moteri izajya iba ari nto kandi itapfa kugaragara inyuma ku igare. Batiri izajya ishyirwa mu gice cyo munsi y’ikadiri, bitume igare muri rusange byoroha kuritwara.
Ikindi ni uko Avinox system izajya iba ifite ubushobozi bwo guhuza iri gare na smartphone hifashishijwe ‘Bluetooth’, ku buryo uritwaye azajya abasha kumenya ibijyanye n’urugendo ari kurikoreraho n’andi makuru y’ibanze.
‘Avinox system’ ubu ntiragera henshi, ariko mu mezi ari imbere biteganyijwe ko izajya ishyirwa mu magare menshi y’amashanyarazi.
Ikigo gikora ubushakashatsi ku masoko kikanatanga ubujyanama mu bucuruzi, Allied Market Research, cyatangaje ko isoko ry’amagare akoresha amashanyarazi ‘e-Bikes’ rizaba zifite agaciro ka miliyari 118.6 z’amadorali ya Amerika [ angana n’asaga miliyari ibihumbi 154 Frw] mu myaka itandatu iri imbere.
Allied Market Research, igaragaza ko iri soko ryari rifite agaciro k’asaga ho gato miliyari $40 mu 2019, bityo ko hazajya habaho izamuka rya 10% buri mwaka kugeza mu 2030.
Ku mugabane w’u Burayi ndetse no muri Amerika, abantu bakunda gukoresha amagare mu ngendo zabo.
Imyaka ibaye myinshi amagare akoresha amashanyarazi ari yo mahitamo yabo kubera yoroshya ingendo ndende, akanafasha mu mihanda mibi cyangwa ihanamye ndetse akanabafasha mu bihe by’umuvundo mwinshi w’imodoka.
Igare rifite moteri ikoreshwa n’amashanyarazi rishobora kugurwa ari hagati ya $200 na $5,000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!