00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liquid Intelligence Technologies igiye kubaka icyumba nkusanyamakuru mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 August 2022 saa 10:37
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga cya Liquid Intelligent Technologies cyatangaje ko kigiye kubaka icyumba nkusanyamakuru “Data Center” cyitezweho gutanga umusanzu muri uru rwego.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga na Inovasiyo muri Liquid Intelligence Technologies ku Isi, Ben Roberts uri mu Rwanda mu nama Mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga izwi nka African Peering and Interconnection Forum.

Ni inama yateguwe ku bufatanye n’ibigo by’ikoranabuhanga mu Rwanda birimo Umuryango wa Internet, Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere Indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, giterwa inkunga na Liquid Intelligence Technologies.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Ben Roberts, yavuze ko hakozwe byinshi birimo gufasha abantu korohererwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kandi mu buryo bwihuse ndetse no kubona internet ihendutse.

Yavuze ko iyi nama iri kubera mu Rwanda yitezweho kuzana impinduka mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga na internet.

Ati “Muri iyi nama twicara hamwe tukareba uburyo twashakira hamwe ibisubizo ku ikoreshwa rya internet, tukanarebera hamwe uburyo ibigo bikomeye ku isi bishobora gushora imari muri Afurika. Ni inama y’ingenzi cyane kuko ituma abantu barushaho kumenyana bigendanye n’ibyo bakora.”

Liquid Intelligence Technologies, imaze kugeza ibikorwa byayo nibura mu bice bitandukanye bya Afurika ku kigero cya 80% aho kuri ubu mu Rwanda ikorana n’ibigo binyuranye.

Umuyobozi mukuru wa Liquid Intelligence Technologies mu Rwanda, Alexis Kabeja yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere ikoranabuhanga n’imikoreshereze ya internet.

Yagaragaje kandi ko kugeza ubu hariho gukorwa uburyo butandukanye bwo gufasha ibigo binyuranye kurushaho gukoresha ikoranabuhanga binyuze mu gucunga no kurinda amakuru y’abakiriya.

Ati “Iyo umaze gushyiraho uburyo bwo gukoresha internet, ushaka uko wafasha ibigo kuyibyaza umusaruro. Turi gukora uburyo buzorohereza ibigo guhaza abakiliya babyo binyuze mu buryo bunyuranye bwo gucunga neza amakuru y’abakiliya.”

Hashingiwe kuri ubu buryo bwashyizweho bwo gucungira umutekano amakuru y’abakiliya, Ben Robert yavuze ko hari gahunda yo kubaka ikigo gikusanyirizwamo amakuru mu Rwanda kandi mu gihe cya vuba.

Bagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bijyanye n’ibiciro bihamye bya internet kandi bihendukiye buri wese by’umwihariko mu bihugu byo mu Karere.

Liquid Intelligence technologies yifuza gukorana n’ibigo bitandukanye birimo iby’amashuri, iby’ishoramari n’ibindi. Kuri ubu ikoresha uburyo butandukanye mu gukwirakwiza internet harimo ubw’imigozi (Fibers), internet idakoresha umugozi ya 3G na 4G.

Iki kigo kandi cyiteguye gukomeza gutanga umusanzu wacyo muri gahunda ya Smart Cities izwi nk’igamije guteza imbere imishinga mito y’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’imiturire igezweho, uburyo bw’ingendo bugezweho n’iteza imbere serivisi z’imari zigerwaho na bose.

Umunyamabanga Uhoraho mu Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yashimye aho u Rwanda rugeze ruteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no muri serivisi zitandukanye zikenerwa buri munsi, asaba abashoramari bari mu Rwanda guharanira gushora imari mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligence Technologies mu Rwanda, Alexis Kabeja yagaragaje icyerekezo cyayo mu Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga, Iradukunda Yves
Ni inama y'abakozi bo mu bigo bitandukanye by'ikoranabuhanga ku isi
Habayeho umwanya wo kumurika ibyo bakora
Abitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .