Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zohereje icyogajuru kuri Mars

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, zabaye igihugu cya mbere cy’Abarabu cyohereje icyogajuru ku mubumbe wa Mars mu bushakashatsi, mu butumwa bwahawe izina rya “Hope” cyangwa se “Icyizere” mu Kinyarwanda.

Iki cyogajuru cyahagurukiye mu Buyapani mu kigo gikora ubushakashatsi ku isanzure cyitwa Tanegashima Space Center ku isaha ya saa 23:58 z’i Kigali mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere.

Byari byitezwe ko cyoherezwa mu isanzure ku wa 14 Nyakanga ariko byagiye bisubikwa inshuro nyinshi kubera ko ikirere kitari kimeze neza.

Ubu butumwa bwiswe “Icyizere” iki cyogajuru kigiyemo, bwatwaye miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika.

Ni umushinga umaze igihe kuko watangiye gutegurwa mu 2014, abahanga bazagenzura urwo rugendo batangira kwitoza, ndetse n’icyogajuru gitangira guteranywa, hakorwa n’amasuzuma atandukanye hitegurwa ibibazo by’ikirere bishobora kuzavuka mu nzira.

Intego y’ingenzi ni ukugera kuri Mars hanyuma abahanga mu by’isanzure bakagenzura ibijyanye n’ikirere cyaho. Barashaka kuzamenya impamvu kuri uyu mubumbe haba ikibazo cy’umwuka wa hydrogène na oxygène mu gihe uyu mubumbe ufite byinshi uhuriyeho n’isi dutuye.

Ibizava muri ubwo bushakashatsi bizahabwa ibigo 200 bikora ubushakashatsi mu by’isanzure birimo na NASA, kugira ngo bizitabweho mu zindi ngendo zigana kuri uyu mubumbe.

Iki cyogajuru cyoherejwe kuri Mars gifite camera zakozwe n’Abayapani zifite ubushobozi buhambaye bwo gufata amakuru n’amashusho y’umukungugu ugaragara kuri Mars.

U Bushinwa nibwo bugiye gukurikiraho mu kohereza icyogajuru kuri Mars mu butumwa bwiswe Tianwen-1 aho byitezwe ko kizoherezwa ku wa 23 Nyakanga. Kizaba kigiye mu butumwa bwo kureba imiterere y’uyu mubumbe utukura, ndetse niba ushobora kubaho ibimera.

Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zohereje icyogajuru kuri Mars

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .