Ni icyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika, yasabye umucamanza gutegeka Google kugurisha iki gice cyayo.
Iki cyemezo gishingiye ku kuba Google imaze igihe ishinjwa kwica ihangana ku isoko kuko yikubiye ibigo byinshi by’ikoranabuhanga.
Uretse gusabwa kugurisha Chrome, Google yanasabwe kwirinda ko ishakiro ryayo ariryo riza imbere muri telefone zose ngo ni uko ariyo nyiri Android.
Google yamenyeshejwe ko mu gihe itakubahiriza iki cyemezo izasabwa no kugurisha Android.
Biteganyijwe ko Google nayo igomba kugaragaza ingingo zayo mu kwezi gutaha, mu gihe urubanza nyirizina ruzaba muri Mata 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!