Leta 40 muri Amerika zishobora kujyana Facebook mu nkiko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Ukuboza 2020 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Leta zigera kuri 40 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu iperereza rishobora gusiga mu cyumweru gitaha zijyanye Facebook mu nkiko ishinjwa kunyuranya n’amategeko agenga ihangana mu bucuruzi.

Muri Amerika hari itegeko rizwi nka Antitrust Law ribuza sosiyete nini kuburizamo sosiyete zikizamuka kugira ngo hataba ihangana ku isoko. Iryo tegeko rigamije kurengera sosiyete nto ku nyungu z’abaguzi.

Umwe mu bazi neza iby’icyo kibazo yabwiye Reuters ko mu cyumweru gitaha aribwo abanyamategeko b’izo leta bashobora kugeza ikirego mu rukiko. Nibikorwa, Facebook izaba ibaye sosiyete y’ikoranabuhanga ya kabiri ijyanywe mu nkiko ku kirego gikomeye muri uyu mwaka, nyuma ya Alphabet Inc.

Ubuyobozi bwa Facebook bwirinze kugira icyo butangaza kuri ayo makuru. Bivugwa ko kuri uyu wa Gatatu, abakomiseri ba Komisiyo ishinzwe ubucuruzi muri Amerika bahuriye hamwe ngo bijya kuri icyo kibazo cya Facebook.

Ntabwo biramenyekana neza ibirego iyo sosiyete izashinjwa ariko akenshi yagiye ishinjwa kuburizamo sosiyete nto zifite ibitekerezo n’imishinga bishobora kuzana ihangana mu bijyanye n’imbuga nkoranyambaga. Byavuzwe ubwo yaguraga Instagram na WhatsApp.

Icyakora, Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ko hari izindi sosiyete zikomeye bahanganye. Yavuze ko abayishinja gufatirana Instagram na WhatsApp itinya ihangana, babeshya kuko yagiye izifasha gutera imbere zikiri nto.

Facebook ishobora kujyanwa mu nkiko ishinjwa gutsikamira sosiyete nto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .